00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Abanyarwanda 10 bari mu bakinnyi bagiye guhatana muri ‘J60Kigali’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 August 2024 saa 11:09
Yasuwe :

Abakinnyi b’Abanyarwanda 10 barimo abahungu umunani n’abakobwa babiri, bari mu bakinnyi bagiye guhatana mu Irushanwa Mpuzamahanga ry’Abatarengeje imyaka 18 "ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4" rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2024.

Iki cyiciro cya kane cy’amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 18 “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” cyangwa “J60” kizakinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, tariki ya 12-17 Kanama na tariki ya 19-24 Kanama.

Abanyarwanda umunani ni bo binjiye muri tombola y’abakinnyi 32 mu bahungu, barimo Manishimwe, Hakizumwami Junior, Ishimwe Claude, Igiraneza Elysé, Umuhoza King Onyx, Murinzi Gédéon, Habiyambere Calvin na Karenzi Brian.

Abakobwa bari mu bazahatana muri iri rushanwa ni Ineza Thierrine na Bimenyimana Melissa.

Mu bakinnyi bakomeye bitabiriye uyu mwaka, mu bahungu harimo Umurundi Gatoto Allan, Umunya-Canada Jay Lin Gibson n’Abanya-Pologne Wiktor Jez na Juliusz Stanczyk.

Aya marushanwa y’abato ategurwa na ITF kugira ngo abafashe gushaka amanota yo kujya ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga.

Uwegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” atsindira amanota 60, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 36, ugeze muri ½ akabona 18. Muri ¼ ni amanota 10 naho muri 1/8 ni atanu.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwakiriye aya marushanwa nyuma y’ayabaye mu 2023.

Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior ni bamwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bagiye gukina iri rushanwa
Umurundi Gatoto Allan (iburyo) ari mu bakinnyi bakomeye bahabwa amahirwe uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .