00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Abakinnyi bakomeye bitezwe mu Rwanda muri ATP Challenger 75 na 100

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 February 2025 saa 06:27
Yasuwe :

U Rwanda rugeze kure imyiteguro y’amarushanwa mpuzamahanga ya ‘ATP Challenger 75 Tour’ na ’ATP Challenger 100 Tour’, akinwa n’ababigize umwuga bari mu myanya myiza ku Isi muri Tennis y’abagabo.

Nyuma yo kwakira neza ‘ATP Challenger 50 Tour’ mu 2024, u Rwanda rwahawe kwakira abiri yisumbuyeho cyane ko imigendekere yaryo yagenze neza nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aya marushanwa Arzel Mevellec.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko hari abakinnyi bakomeye bazitabiri iyi mikino, cyane ko igira uruhare runini mu gutanga amanota agenderwaho mu gukina amarushanwa akomeye muri Tennis.

Umukinnyi wa mbere utazabura muri aya marushanwa ni Umuholandi Jesper de Jong w’imyaka 24. Uyu mukinnyi asanzwe ari nimero ya 107 ku rutonde rwa ATP.

Nta gushidikanya kandi ko Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, wigaragaje mu Rwanda akegukana icyumweru cya kabiri cya ‘ATP Challenger 50 Tour’, azongera akagaruka kugerageza amahirwe muri aya marushanwa yisumbuyeho. Uyu mugabo w’imyaka 35, akaba ari nimero ya 143.

Umunya-Espagne w’imyaka 27, Carlos Taberner, ni umwe mu bakinnyi b’abahanga cyane muri Tennis, kuko mu 2022 yari nimero ya 85, gusa akaza gusubira inyuma akagera ku wa 176 ariho uyu munsi.

Si abakinnyi b’ibihangange bazaba bari muri aya marushanwa gusa, kuko hazitabira n’abakizamuka bifuza kuzakora amateka, harimo n’Umufaransa Gabriel Debru.

Uyu ni umusore w’imyaka 19, gusa akaba ku rutonde rwa ATP ari ku mwanya wa 244. Uyu azakina gusa ‘ATP Challenger 75 Tour’.

Umunya-Côte d’Ivoire, Eliakim Coulibaly, ni umwe mu Banyafurika bafite imbere heza muri Tennis, akaba ari nimero ya 342 ku rutonde rwa ATP. Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yiyandikishije mu marushanwa yombi ateganyijwe kubera mu Rwanda.

Undi mukinnyi ukiri muto wo kwitega ni Joel Schwaerzler wo muri Autriche. Uyu afite imyaka 19, akaba nimero 311 ndetse yagaragaje ko yifuza gukina ‘ATP Challenger 100 Tour’.

Muri iyi mikino kandi, hazahangwa amaso abakinnyi bakanyujijeho muri Tennis nka Benoit Paire wo mu Bufaransa wabaye nimero ya 18 ku Isi mu 2016, gusa bitewe n’uko akuze akaba ageze kuri nimero ya 468. Uyu yakinnye amarushanwa ya ‘Grand Slam’ inshuro enye.

Umunya-Suède Mikael Ymer w’imyaka 26, ni nimero ya 795, akaba azitabira ibyumweru byombi. Uyu yabaye nimero ya 50 mu 2023, aba Umunya-Suède wa mbere wageze muri 50 beza kuva mu 2012.

Ymer kandi yigeze gutsinda Carlos Alcaraz uri mu bakomeye ku Isi, mu irushanwa ryabere i Winston-Salem muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021.

Umutaliyani w’imyaka 32, Marco Cecchinato, azitabira amarushanwa azabera mu Rwanda ari nimero 418 muri ATP, mu gihe mu 2019 yigeze kuba uwa 16, ndetse akaba yarageze muri ½ cya Roland Garros mu 2018 nyuma yo gutsinda Novak Djokovic muri ¼.

Umunya-Australia Bernard Tomic wabayeho nimero ya 17 mu 2016, ategerejwe mu Rwanda muri ‘ATP Challenger 75 na 100 Tour’. Uyu kandi yageze mu ijonjora rya kane rya Grand Slam inshuro eshanu.

Nubwo aba bakinnyi bahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza, hari abandi bashobora gutungurana barimo Calvin Hemery na Valentin Royer bo mu Bufaransa.

Abakinnyi bazahanganira amanota abafasha kuzamuka mu myanya myiza, ariko hateganyijwe n’ibihembo ku bazitwara neza aya marushanwa, aho muri ‘ATP Challenger 75 Tour’ harimo ibihumbi 100$ ndetse na ‘ATP Challenger 100 Tour’ harimo ibihumbi 160$.

Aya marushanwa amaze kwiyandikishamo abarenga 80, azaba ibyumweru bibiri, kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 na tariki ya 3-9 Werurwe 2025.

Marco Trungelliti yitwaye neza muri ATP Challenger 50 Tour yabaye mu 2024
Abakinnyi bakomeye bazitabira ATP Challenger 75 na 100
Abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize bahembwe na Perezida Kagame
Gabriel Debru ni umwe mu bakinnyi beza bazitabira iyi mikino
Carlos Taberner ari mu bahabwa amahirwe
Marco Trungelliti ategerejweho ibitangaza muri ATP Challenger izabera mu Rwanda muri uyu mwaka
Umunya-Côte d'Ivoire, Eliakim Coulibaly, ni umwe mu Banyafurika beza muri Tennis
Joel Schwaerzler amenyereye amarushanwa ya ATP Challenger Tour
Mikael Ymer ari mu bakinnyi beza bazitabira iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .