00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Abakinnyi 34 bagiye kwitabira irushanwa rizagaragaza abahiga abandi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 November 2024 saa 08:36
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri, tariki 26 Ugushyingo 2024, ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC-Kigali haratangirira amarushanwa yiswe ‘National Ranking Championship’ yitabiriwe n’abakinnyi 34, hagamijwe kugena uko bakurikirana ku rwego rw’igihugu.

Aya marushanwa yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (FRT) muri Nzeri uyu mwaka ndetse ku ikubitiro yegukanwa na Ishimwe Claude mu bagabo, mu gihe mu Ukwakira Etienne Niyigena yahize abandi.

Agamije kandi gufasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo bityo bikaba byabafasha no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga bitabira.

Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye.

Uko abakinnyi bahagaze kuri uru rutonde ni byo abatoza n’Ishyirahamwe bashingiraho mu guhitamo abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwitabira.

Ni na rwo rutonde kandi ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa amahirwe aboneka muri Tennis nk’ayo kujya kwiga hanze n’ibindi.

Kuri ubu Ishimwe Claude ni we uyoboye uru rutonde nka nimero ya mbere mu gihugu mu bagabo, nyuma yo kuba uwa mbere muri Nzeri no kugera ku mukino wa nyuma mu Ukwakira.

Kwegukana iri rushanwa bitanga amanota 200, uwakurikiyeho akabona 140. Ishimwe uyoboye kugeza ubu afite 743.75, akaba arusha Niyigena 37.5. Abandi bakinnyi baza mu myanya y’imbere harimo Joshua Muhire, Brian Hirwa Karenzi na Gift Ivan Ngarambe.

Ishimwe Claude yegukanye National Ranking Championship muri Nzeri
Ishimwe Claude na Niyigena Etienne bakomeje guhanganira kuyobora amarushanwa agena uko bakurikirana ku rwego rw’igihugu
Ishimwe Claude ayoboye urutonde rw'abakinnyi beza ba Tennis mu Rwanda
Niyigena Etienne ni umwe mu bakinnyi beza mu Rwanda muri Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .