00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV ni umukinnyi wa Tennis

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 May 2025 saa 04:10
Yasuwe :

Tariki ya 8 Gicurasi 2025 ni bwo Robert Francis Prevost yatorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, afata izina rya Papa Léon XIV, anaba Umunyamerika wa mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Hari bamwe batekereza ko abayobozi bo ku rwego rwe by’umwihariko abiyeguriye Imana, badakurikira imikino ariko ntabwo ariko bimeze kuri Papa Léon XIV kuko ari umukunzi ukomeye w’imikino itandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 69, afana White Sox ikipe ya Baseball yo mu Mujyi wa Chicago avukamo.

Padiri Joseph Farrell babanye, yabwiye Reuters ko Papa Léon XIV akunda gukina Tennis cyane.

Ati “Ni umukinnyi wa Tennis. Nibura inshuro imwe mu cyumweru yazaga ku kibuga cyacu gukina.”

Joseph kandi yakomeje avuga ko mu mupira w’amaguru, Papa Leo XIV ari umukunzi wa AS Roma yo mu Butaliyani.

Papa Léon XIV yabaye uwa 267 watorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 avukira i Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Papa Léon XIV ni umukinnyi wa Tennis
Mu irushanwa rya Tennis rizwi nka Italian Open, abafana bahise batangarizwa Papa Léon XIV
Papa Léon XIV ni umufana ukomeye wa AS Roma yo mu Butaliyani
Papa Léon XIV ni umufana wa Chicago White Sox y'iwabo
Papa Léon XIV yabaye Umunyamerika wa mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .