Hari bamwe batekereza ko abayobozi bo ku rwego rwe by’umwihariko abiyeguriye Imana, badakurikira imikino ariko ntabwo ariko bimeze kuri Papa Léon XIV kuko ari umukunzi ukomeye w’imikino itandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 69, afana White Sox ikipe ya Baseball yo mu Mujyi wa Chicago avukamo.
Padiri Joseph Farrell babanye, yabwiye Reuters ko Papa Léon XIV akunda gukina Tennis cyane.
Ati “Ni umukinnyi wa Tennis. Nibura inshuro imwe mu cyumweru yazaga ku kibuga cyacu gukina.”
Joseph kandi yakomeje avuga ko mu mupira w’amaguru, Papa Leo XIV ari umukunzi wa AS Roma yo mu Butaliyani.
Papa Léon XIV yabaye uwa 267 watorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 avukira i Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!