Kiyovu Sports FC yatangiranye ibihe bibi umwaka w’imikino wa 2024/25, isinyisha abakinnyi bazayifasha barimo na rutahizamu Sugira wari umaze igihe nta kipe afite.
Iyi kipe yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe, ariko ntiyakoreshwa kimwe n’abandi bari baguzwe kubera ibihano Urucaca rwafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Mu gihe cyose uyu mukinnyi yamaze afite amasezerano, ntabwo yigeze yishyurwa amafaranga na make, dore ko na we yari yarahagaritse imyitozo kuko yari abizi neza ko nta byangombwa bimwemerera gukina afite.
Kudahembwa no kudakinishwa byatumye uyu mukinnyi yandikira ubuyobozi abusaba gusesa amasezerano, ikipe imusubiza ahubwo imumenyesha ko agomba kwitaba nk’uwataye akazi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, uyu rutahizamu wifashishwaga n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu bihe byatambutse, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba gukemurirwa ikibazo mu nzira nziza.
Ati “Kiyovu Sports, mu cyubahiro mbagomba ndifuza ko mwacyemura ikibazo dufitanye mu nzira y’amahoro. Ingingo z’ibisabwa byose murazizi 100%.”
Bivugwa ko Sugira Ernest yasabye ko yahabwa miliyoni 1 Frw, agatandukana n’ikipe, ariko ubuyobozi bwayo ntabwo bubikozwa.
Kiyovu Sports FC iri ku mwanya wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 12, ndetse ku Munsi wa 18 ikaba izahura na Gasogi United FC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!