Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo haza kuba umukino karundura w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, uza guhuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse na Gikundiro bifitanye amateka maremare.
Ni umukino ubera muri Stade Amahoro iri ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi bigendanye n’ababa bashaka gukurikirana uyu mukino.
Abatabasha kugera kuri Stade Amahoro baraza gukurikiranira uyu mukino kuri Magic Sports, dore ko imyiteguro yose yo gutambutsa uyu mukino yamaze kurangira.
Mu byashyizwe ku murongo harimo na ‘Spider Camera’ itembera mu kirere hejuru y’ikibuga.
Ni camera yari kuba yarabonekeye rimwe na Stade Amahoro, ariko abari bafite akazi ko kuyitunganya barinda kubikora kuko bari bagishaka kumenya ingano ya nyayo y’ikibuga.
Imiterere ya Camera yashyizwe muri Stade Amahoro
Iyi ‘Spider Camera’ yakozwe n’uruganda rwa Ross Video Ltd. Ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250.
Uburemere bwayo, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88 n’ubuhagarike bwa santimetero 87.
Yifitemo ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko yahawe umubiri w’inyuma ukozwe muri aluminum. Ikigero fatizo cy’ubushyuhe kigomba kuba dogere Celsius ziri hagati ya -10 na 40.
Batiri zayo zibika umuriro ikoresha itembera mu kirere. Imwe ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy’amasaha ane, iri gukora itahagaze.
Ubwoko bwa camera nyirizina zizajya ziterekwamo harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya ari zo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.
Izizajya zifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam.
Ubwoko bwa ‘Lens’ buzajyana n’izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.
Ibindi bikoresho iri kumwe na byo harimo ibiyifasha kwambarana na lens z’ubwoko bwose bukorwa n’inganda zitandukanye, microphone, insakazamajwi mu gihe ikeneye gukoresha izayo, teleprompter n’ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!