Tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame, Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, ndetse n’Abanyarwanda batashye Stade Amahoro.
Nk’uko bisanzwe buri mwaka kuva mu 2010, urubuga rwa StadiumDB.com, rukusanya amakuru ku bibuga bishya biba byarubatswe, rugatanga igihembo ku byahize ibindi hagendewe ku matora aba yakozwe.
Aha hahatanye ibindi bibuga birimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid muri Espagne, Egypt Stadium yo mu Misiri, Kingdom Arena yo muri Arabie Saoudite, Linyi Olympic Sports Park Stadium yo mu Bushinwa n’izindi.
Biteganyijwe ko amatora ku bantu bose batandukanye azarangira tariki ya 3 Werurwe 2025.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.
Iyi stade mpuzamahanga kandi yubatswe itwaye agera muri miliyoni 160$, irimo byose bikenewe ku rwego rwa CAF na FIFA, bituma iza mu bibuga byiza ku Isi byuzuye mu mwaka ushize.
StadiumDB.com itanga amahirwe kuri buri wese wifuza gutanga ijwi rye kuri Stade yahize izindi anyuze hano, aho ahitamo eshanu yifuza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!