Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, ku Kibuga cy’uru ruganda mu Nzove ari naho iyi kipe yakirira imikino yayo.
Ni ibirori byari bigamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse no kongera kwibukiranya intego iyi kipe ifite uyu mwaka.
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeanine, yavuze ko ari igikorwa umuterankunga wayo yateguye kugira ngo afashe abakinnyi kwizihiza umunsi wabo.
Yagize ati "Muri rusange twabahaye impanuro zo gukomeza gutera imbere nk’abana b’abakobwa, ariko byumwihariko kugira ngo twereke abana ko turi kumwe no mu buzima busanzwe bwa buri munsi."
Tuyishime Kalim wari uhagarariye SKOL muri ibi birori, yashimiye ikipe uko iri kwitwara ndetse abasaba kwegukana ibikombe byombi.
Yagize ati "Twaje hano kugira ngo twifatanye namwe kwizihiza umunsi wanyu, ndetse tunabashimire uburyo mukomeje kwitwara. Nk’uko bisanzwe kandi intego yacu uyu mwaka, ni ukwegukana ibikombe byombi (Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro)."
Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Neza Anderson, yishimiye iki gikorwa ndetse asezeranya abafana babo kwegukana ibikombe.
Ati "Ni igikorwa cyadushimishije cyane kuko badukoreye umunsi, ikindi badusabye kwegukana ibikombe byombi uyu mwaka kandi tuzabizaha, abafana bagiye kuva ku bahungu baze iwacu."
Ikipe ya Rayon Sports Women FC ni umwaka wa mbere imaze ishinzwe, ariko ikomeje gukora amateka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri kuko usibye kuyobora itsinda iherereyemo, iri no gutsinda ibitego byinshi.
Kugeza ubu ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25, izigamye ibitego 64.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!