00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatangiye rutsindwa mu Mikino Paralempike

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 August 2024 saa 05:49
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore ntiyahiriwe n’umukino wa mbere mu Mikino Paralempike ya Paris aho yatsinzwe n’iya Brésil amaseti 3-0 (13-25, 10-25, 7-25).

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 29 Kanama 2024 i Paris mu Bufaransa, aho iyi mikino ikomeje kubera. U Rwanda rwatangiye gukina iri rushanwa mu mikino y’amatsinda.

Ni umukino Brésil yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye kuko iyi kipe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 13 y’u Rwanda.

U Rwanda ntirwinjiye mu mukino no mu iseti ya kabiri ya kabiri kuko amanota rwakoraga yagabanutse, ruyirangiza rufite 10 kuri 25.

Iseti ya nyuma abakinnyi bari bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye ku manota 25-7. Muri rusange umukino warangiye Brésil itsinze u Rwanda amaseti 3-0.

U Rwanda ruzakurikizaho Slovénie ku wa Gatandatu mu gihe ruzasoreza imikino yo mu Itsinda B kuri Canada tariki ya 3 Nzeri 2024.

U Rwanda ntirwahiriwe n'umukino ubanza muri Sitting Volleyball y'Abagore
Ikipe y'Igihugu ya Brésil yatsinze iy'u Rwanda iyirusha cyane
U Rwanda rwatsinzwe amaseti 3-0
Imikino Paralempike yatangiye gukinirwa i Paris
Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Sitting Volleyball ya Brésil ikunze kugora iy'u Rwanda
Abakinnyi Ikipe y'u Rwanda yifashishije
Abakinnyi bafashije Brésil kwitwara neza imbere y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .