00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatahanye umwanya wa 13 mu Gikombe cy’Isi mu Bagabo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 06:33
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo yatsinze u Buholandi amaseti 3-0 mu mikino yo guhatanira imyanya hagati ya 13-18, mu Gikombe cy’Isi cya ’Sitting Volleyball’ gikomeje kubera mu Mujyi wa Sarajevo muri Bosnia and Herzegovina.

U Rwanda nyuma yo gutsindwa imikino yose yo mu matsinda rwisanze rusigaranye amahirwe yo guhatanira imyanya kuva ku wa 13 kugera ku wa 18.

Mu mukino rwakinnye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ugushyingo 2022, u Rwanda rwatsinze u Buholandi bari no mu itsinda rimwe amaseti 3-0.

Ni umukino amakipe yombi mu iseti ya mbere yakinnye yegeranye cyane mu manota kuko ntayashakaga gutakaza, ndetse yaje kurangira u Rwanda ruyitsinze ku manota 25-22.

Iseti ya kabiri u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-19, mu gihe iya gatatu ari na yo yagoranye cyane ruyitsinda ku manota 29-27.

Nyuma yo kubona iyi ntsinzi, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagabo yasoje imikino y’Igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16 yacyitabiriye.

Mu Cyiciro cy’Abagore u Rwanda ni ho rwagerageje kwitwara neza kuko ni yo kipe ya mbere yo muri Afurika yageze muri ¼ mu Gikombe cy’Isi.

Nyuma yo gutsindwa na Slovenia amaseti 3-0, mu mukino wa ¼, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore uyu munsi yakinnye uwo guhatanira imyanya kuva 5-6.

Ni umukino warangiye rutsinzwe n’u Butaliyani amaseti 3-0. Iseti ya mbere ni yo u Rwanda rwagerageje gukora amanota menshi kuko rwayitsinzwe ku manota 25-17.

Amaseti abiri yakurikiyeho u Rwanda rwatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota menshi, kuko yose yarangiye kuri 25-8.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022, u Rwanda ruzakina n’ikipe iva hagati ya Ukraine n’u Budage mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7-8.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu Bagabo yasoreje ku mwanya wa 13 mu Gikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball
Bashiki babo biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022, bazakina umukino wo guhatanira umwanya wa 7-8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .