00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siporo y’abatarabigize umwuga yongeye gukumirwa: Amabwiriza mashya ya Minisiports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yashyize ahagarara amabwiriza mashya agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo n’imikino hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Siporo zihuza benshi (mu matsinda) batabigize umwuga, zari zimaze ibyumweru bibiri zikomorewe zongeye gufungwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya asimbura ayari yashyizweho nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021.

Muri aya mabwiriza mashya, yashingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ku ngamba zo gukumira ikwirakwira y’icyorezo cya COVID-19.

Amabwiriza Minisiteri ya Siporo yatangaje:

  1. Ibikorwa bya siporo bikorewe hanze kandi bigakorwa n’umuntu ku giti cye bikurikira birakomeza: Kwiruka (Jogging), Imikino ngororamubiri (Athletics), Kunyonga igare (Cycling), Imyitozo yo kugenda n’amaguru (Hiking), Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, Skate, Kumasha na Squash, Siporo yo gutwara imodoka (Automobile sport), imyitozo ya siporo njyarugamba (Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu) ikozwe hatabayeho gukoranaho.
  1. Imyitozo n’amarushanwa (shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere no mu cyiciro cya kabiri mu mikino biremewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo n’Inzego z’Ubuzima.
  1. Imyitozo yo mu matsinda n’amakipe by’abatarabigize umwuga birabujijwe.
  1. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora zakira 10% by’ubushobozi bwazo. Imyitozo yo kubaka umubiri (body building) ikorwa ibikoresho bihanye intera ya metero ebyiri, imyitozo ngororamubiri (aerobics) yemewe gusa mu gihe ikorewe hanze kandi abayikora bagahana intera ya metero ebyiri.
  1. Siporo mu mashuri iremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 (siporo igomba kuba ari imyitozo y’umuntu ku giti cye kandi ihagarariwe n’umwalimu).
  1. Pisine zo muri za hoteli zemerewe gukoreshwa n’abazicumbitsemo kandi bagaragaje ko bipimishije kandi nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa icyorezo cya COVID-19

  1. Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa. Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa.
  1. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa;
  1. Kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’abakora siporo n’imyitozo ngororamubiri.
  1. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira: Inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe, ntibemerewe gukorera imyitozo ngoramubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Ibisabwa mu gihe cyo gukora ibikorwa bya siporo

  1. Gusubukura imikino n’amarushanwa: Ishyirahamwe rirebwa n’imikino ribanza gusaba uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa rikabuhabwa habanje gusuzumira hamwe na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima uko ingamba zo kwirinda COVID-19 ziteguye, n’uburyo zizashyirwa mu bikorwa rikabona kwemererwa. Ubusabe kandi buherekezwa n’urutonde rw’amakipe azakina amarushanwa, n’ingamba zizakurikizwa mu kwirinda COVID-19.
  1. Ishyirahamwe rifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’igihugu cyangwa amakipe, risaba uruhushya rwihariye rwo kwitegura, rikagaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.
  1. Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo (gyms), zigomba gutangaza amabwiriza y’ubwirinzi bwa COVID-19 areba abazigana bose,
  1. Uturere dufite stade zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana ko ingamba zavuzwe haruguru n’izisanzwe zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa.
Ikipe y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda, AJSPOR, ni imwe mu zitarabigize umwuga zari zatangiye gukora imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .