Muri iyo mikino yo mu cyiciro cya kabiri, amakipe ya Kahunla Rangers na Gulf FC zatsinze by’agahebuzo ayo zari zihanganye mu marushanwa yo kujya mu cyiciro cya mbere ku Cyumweru.
Ikipe ya Kahunla Rangers yatsinze Lumbenbu United ibitego 95-0 mu gihe Gulf FC yanyagiye Koquima Lebanon 91-1. Iyi ni yo mikino yatsinzwemo ibitego byinshi mu mateka ya Sierra Leone.
Ibyavuye muri iyo mikino byateshejwe agaciro kubera ko bikekwa ko haba harabayemo amanyanga. Abakinnyi n’abayobozi bitabiriye iyi mikino ibiri yabereye mu Burasirazuba nibo barimo gukurikiranwa.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone (SLFA), Thomas Daddy Brima, yabwiye BBC ko badashobora kurebera ibintu biteye isoni nk’ibyo ngo birangirire aho nta wubihaniwe.
Ati “Tugiye gutangira iperereza abagize uruhare muri ibi bikorwa bibabaje bazabihanirwe. Abazahamwa n’icyaha bose bazabihanirwa hakurikijwe amategeko ya SLFA, kandi bazashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ruswa.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Kahunla Rangers, yamaganye imyifatire nk’iyo idakwiye mu mikino naho Umuyobozi Mukuru wa Lumbebu avuga ko atari azi ikintu na kimwe kijanye n’uburiganya muri iyo mikino.”
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri ruhago kuko mu 2002 muri Madagascar, ikipe ya As Adema yatsinze SO l’Emyrne ibitego 149 ku busa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!