Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC-Kigali habereye imwe mu mikino ya nyuma ya ‘ATP Challenger 100 Tour’, aho hasojwe iy’abakina ari babiri (Doubles).
Umukino wa nyuma muri iki cyiciro wahuje ikipe yari igizwe na Siddhant Banthia ukomoka mu Buhinde wakinanaga n’Umunya-Bulgaria Alexander Donski, bahura na Geoffrey Blancaneaux wo mu Bufaransa na Zdenek Kolar wo muri Repubulika ya Tchèque.
Ni umukino wari ukomeye cyane kuko amakipe yombi yagaragazaga inyota yo gutwara iri rushanwa, gusa Siddhant na Alexander bawinjiramo mbere banatwara iseti ya mbere ku manota 6-1.
Blancaneaux na Zdenek Kolar bakinnye neza iseti ya kabiri bayegukana ku manota 7-5, ariko iya nyuma ntiyabahira yegukanwa na Siddhant na Alexander ku manota 10-8.
Aba bombi byabahesheje kwegukana iri rushanwa mpuzamahanga ryaberaga i Kigali, ndetse bombi bahamya ko bahagiriye ibihe byiza bituma bifuza kuzongera kuhakinira.
Siddhant yagize ati “Nshimiye buri wese watumye irushanwa rigenda neza, harimo abariteguye n’abaterankunga. Ibi biratuma nshaka kuzagaruka no mu mwaka utaha.”
Mugenzi we Alexander yagize ati “Ni ubwa mbere mbonye intsinzi ikomeye mu buzima bwanjye. Ndishimye cyane ku buryo nifuza kongera kugaruka mu Rwanda.”
Aya marushanwa ya Rwanda Challenger yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 hakinwa ‘ATP Challenger 75 Tour’, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ atangira tariki ya 3 kugera ku ya 9 Werurwe 2025.
Aya ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!