00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SGI Sports Academy yasoje ingando zahuje abana barenga 400 mu mikino itandukanye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 August 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Irerero “SGI Sports Academy” ryasoje ku mugaragaro ingando zateguriwemo abana mu biruhuko, aho kuri iyi nshuro zari zitabiriwe n’abagera kuri 422.

Izi ngando zasojwe ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024 zitabiriwe n’abana mu mikino irimo Umupira w’amaguru, Basketball na Karate mu gihe cy’amezi abiri, cyabereye ku bibuga bya Cercle Sportifs de Kigali mu Rugunga.

Abana bose bitabiriye iyi gahunda bahawe ‘certificates’ mu gihe abahize abandi n’abagaragaje kuzamura urwego muri iyi mikino itatu bashimiwe byihariye bahabwa imidali.

Muri iri rerero, hari gahunda z’abana bari hagati y’imyaka ine na 16, ariko hakaba n’icyiciro cy’abafite imyaka 17 ariko batarayirenza.

Umuyobozi Mukuru wa SGI- Sports Academy, Rurangayire Guy, yavuze ko bishimiye ubwitabire bw’abana ndetse bakaba bifuza kubandikisha mu marushanwa atandukanye.

Ati “Ubwitabire bwari bwiza cyane twagize abana 500 banyuze muri izi ngando. Twishimira urwego bagezeho bityo twatangiye gutekereza uko abo twatangiranye mu 2022 twabandikisha mu marushanwa ajyanye n’imyaka yabo.”

Cyusa David w’imyaka 17 uri mu bana bitabiriye izi ngando avuga ko yungukiyemo byinshi abona bizamufasha gukabya inzozi.

Ati “Twigiyemo byinshi birimo gukorera hamwe no gukinana n’abandi. Nifuza kuzagera ku rwego rwo muri NBA, cyane ko LeBron James ariwe mfatiraho icyitegererezo.”

Iri rerero ryatangiye mu 2022 rifite umushinga w’imyaka irindwi ishobora kugera ku 10, riteganya kurenga umupira w’amaguru, Basketball na Karate, rikaba ryagera no ku yindi mikino irimo Volleyball, Imikino Njyarugamba n’Imikino Ngororangingo.

Abana bitabiriye izi ngando bakoraga mbere ya saa Sita, guhera ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu. Abitabiriye barimo 180 bakina Karate, 122 mu mupira w’amaguru n’abasaga 120 muri Basketball.

Mu gihe kuri ubu abana basubiye ku masomo, bazajya bitoza buri wa Gatatu, buri wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Basketball ni umwe mu mikino yari muri izi ngando
Abana 180 bitabiriye izi ngando muri Karate
Mu mupira w'amaguru, abana bari 122
Abana bahize abani bashimiwe byihariye bahabwa imidali
Umuyobozi Mukuru wa SGI- Sports Academy, Rurangayire Guy yavuze ko bishimira urwego izi ngando zigeraho buri mwaka
Abana 422 nibo bitabiriye izi ngando zabaga ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .