Muri Nyakanga 2024, ni bwo Red Bull yihutiye kongera amasezerano ya Pérez ariko umwaka wagiye kurangira umusaruro we utari kuba mwiza, ubuyobozi bwifuza guhita buyasesa.
Umujyanama wa Siporo muri Red Bull, Dr. Helmut Marko, aherutse gutangaza ko ubu ikipe yatangiye ibikorwa byo gushaka umukinnyi uzakomezanya na Max Verstappen mu mwaka utaha wa Formula 1.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bugeze kure ibiganiro bishobora gusiga abakinnyi babiri ari bo Liam Lawson na Yuki Tsunoda bahabwa amahirwe yo gusimbura Pérez wayifashije kuva mu 2021, ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka ine.
Uyu mugabo w’imyaka 34, amakipe yose yanyuzemo yagiye aba umukinnyi wa kabiri, agafasha bagenzi be kwegukana ibikombe, bigatuma nta shampiyona n’imwe atwara.
Nubwo ntacyo Mercedes irabitangazaho, bivugwa ko uyu mukinnyi yagiranye ibiganiro na Toto Wolff uyiyobora kugira ngo yerekezemo cyane ko afite ubunararibonye mu myaka 13 amaze akina Formula 1.
Mu gihe uyu Munya-Mexique yaba agiye muri iyi kipe yafatanya na George William Russell, na we wari umaze igihe akorana na Lewis Hamilton.
Sergio Pérez yanyuze mu makipe akomeye ya Formula 1 harimo Sauber yahereyemo, mu 2013 ahita ajya muri McLaren agiye gusimbura Hamilton n’ubundi wari wagiye muri Mercedes. Iyi kipe ni yo yavuyemo ajya muri Red Bull.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!