Mu mpeshyi ya 2023, ni bwo Pimpong yatangiye gukinira Mukura VS, ndetse umubera umwaka mwiza kuko yari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho by’umwihariko mu busatirizi.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’umwaka umwe n’igice, uyu mukinnyi yavuye muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye yari afitemo amasezerano yo kugeza mu 2027.
Uyu musore yagiye ku bwumvikane bw’amakipe yombi ndetse KF Shiroka ikaba ishobora no kumugura burundu mu gihe yamushima birushijeho.
Pimpong ni Umunye-Ghana watangiye gukina umupira w’amaguru ahereye muri Dreams FC yo mu Cyiciro cya Kabiri gihugu cye. Yayivuyemo ajya muri Berekum Chelsea yo mu Cyiciro cya Mbere iwabo, nyuma anakinira United FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yavuyemo ajya muri Mukura VS.
KF Shiroka yerekejemo iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!