00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sam Karenzi yatangije radiyo nshya, Mutesi Scovia amusaba ‘operation’ zidahitana imiryango y’abazivugwamo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 February 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye radiyo ye nshya, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, amusaba gukora ‘operation’ zidahitana abazivugwamo n’imiryango yabo.

Operation ni ijambo rikoreshwa iyo benshi mu banyamakuru b’iyi radio bari gutangaza inkuru zicukumbuye cyangwa amakuru adakunze kuvugwa ahandi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025 ni bwo Sam Karenzi uri mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda, yatashye radiyo ye nshya yitwa SK FM, yumvikana kuri 93.9 fm na 92.6 fm.

Ni umuhango wabereye ku cyiciro cy’iyi radiyo giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Mu bawitabiriye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia wasabye Karenzi kuzagendera ku mahame y’itangazamakuru, birinda gukomeretsa abavugwa mu nkuru.

Yagize ati “Operation muzikore ariko mudahitanye abazirimo, muzikore mudahitanye imiryango y’abo muvugaho. Muhe urubuga abashaka gutanga ibitekerezo bisanzuye ariko badasanza ibyo basanze.”

Yakomeje avuga ko iyi radiyo iri mu biganza byiza by’abanyamakuru bityo yizeye ko nta kabuza izakora kinyamwuga.

Iyi radiyo yari itegerejwe na benshi, yitezwe cyane mu kiganiro cy’imikino kiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga’ ari naho hatangarizwa izi nkuru zitwa ’operation.’

Muri iki kiganiro, Karenzi azakorana na benshi mu bo bahoranye ari bo Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aime.

Sam Karenzi washinze iyi radiyo yagaragaje ko yishimiye gutera iyi ntambwe.

Yagize ati “Ntabwo nabona amagambo asobanura uko niyumva muri aka kanya gusa ndashimira Imana. Ibiganiro byacu ni bya bindi abantu baratuzi. Tuzatanga amakuru batakumva ahandi.”

Yakomeje agira ati “Sinzi ko hari abasesenguzi ba politiki barenze abo dufite, siporo yo birazwi ndetse no mu myidagaduro turahari. Ndakubwiza ukuri ko uzakora ikosa ari uzashyira urushinge iwacu kuko ntabwo azongera kuhava.”

Ikiganiro cya mbere cyo kuri iyi radiyo kizajya gitambuka saa Moya za mu gitondo kugeza saa Yine. Kitwa ’Front Line’ kizajya gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph.

Kuva saa Yine kugeza saa Saba, hazajya haba ikiganiro cy’imikino (Urukiko rw’Ikirenga) kizajya gikorwa na Sam Karenzi, Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aime.

Saa Saba kugeza saa Kumi n’Imwe ni ikiganiro cy’imyidagaduro kitwa ’Vibe Nation’ kizajya gikorwa na MC Nario na Bianca Baby.

Ikiganiro cya nyuma cy’umunsi kitwa ’Extra Time’ kizajya kibanda ku makuru y’imikino yo ku Mugabane w’i Burayi, kizajya gikorwa na Dushime Nepo uzwi nka Mu Bicu, Keza Cedric na Ruberwa Allan.

Abayobozi batandukanye bafungura SK FM ku mugaragaro
Sam Karenzi yatambutse ku itapi itukuru ari kumwe n'umufasha we
Sam Karenzi yatangije radiyo nshya
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, akata umutsima
Hakaswe umutsima ugaragaza ko iyi radiyo yafunguwe ku mugaragaro
SK FM ifite studio zijyanye n'igihe
Ikipe y'abazajya bakora Urukiko rw'Ikirenga
Kazungu Claver ni umwe mu bazajya bakora Ikiganiro, Urukiko rw'Ikirenga
Niyibizi Aime yongeye guhura n'abo bakoranye kuri Fine FM
Ishimwe Ricard bakunze kwita Umutasi, ni umwe mu bagize ikiganiro Urukiko rw'Ikirenga
Uwera Jean Maurice akaba n'umuyobozi w'iyi radiyo azajya akora ikiganiro Front line
Hakuzumuremyi Joseph azajya akora ikiganiro cy'ubusesenguzi muri Politiki
MC Nario na Bianca Baby bakoranye kuri Flash FM bongeye guhura
Bianca Baby wanyuze kuri Flash Fm na Isibo ni umwe mu bazumvikana kuri SK FM
Nepo mu bicu wakoraga kuri RadioTV1 ni umwe mu bazajya bakora ibiganiro by'i Burayi
Ruberwa Allan uri kuzamuka neza nawe ni umwe mu bazajya bumvikana kuri SK FM
Keza Cedric wakoraga kuri RadioTV10 azajya yumvikana mu kiganiro Extra Time kizajya kibanda ku makuru y'i Burayi
Ni ibirori byari byateguwe mu buryo n'abari hanze bakurikira ibiri kubera muri studio

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .