00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gufungura radiyo ye, Sam Karenzi agiye kumara iminsi itanu atayumvikanaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 February 2025 saa 06:33
Yasuwe :

Umunyamakuru w’Imikino kuri SK FM akaba na nyirayo, Sam Karenzi, yatangaje ko agiye kumara iminsi itanu atayumvikanaho kubera ko afitanye gahunda na muganga.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 ni bwo SK FM yatangiye gahunda yuzuye y’ibiganiro byayo, umunsi umwe nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro.

Nyiri iyi radiyo, Sam Karenzi, usanzwe ari Umunyamakuru mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino, yavuze ko agiye kumara iminsi adahari, bityo abantu bakwiye kumenya impamvu yabyo kugira ngo bazirinde ibihuha.

Ati “Njye simpari, abantu banyihanganire guhera ejo. Sinshaka ibihuha ngo byagenze gutya cyangwa iki. Oya! Mfite gahunda ya muganga kandi si hafi, hafi nzagaruka hano muri studio ni ku wa Mbere.”

Karenzi ntiyavuze ikibazo afite kizatuma ajya kureba umuganga.

Ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare, ni bwo Karenzi na bagenzi be batangiye kumvikana kuri SK FM ifite ibiganiro bitandukanye birimo ibya siporo, imyidagaduro, amakuru n’ibindi.

Mu kuyifungura, Karenzi yagaragaje ko yishimiye gutera iyi ntambwe aho yagize ati “Ntabwo nabona amagambo asobanura uko niyumva muri aka kanya gusa ndashimira Imana. Ibiganiro byacu ni bya bindi abantu baratuzi. Tuzatanga amakuru batakumva ahandi.”

Yakomeje agira ati “Sinzi ko hari abasesenguzi ba politiki barenze abo dufite, siporo yo birazwi ndetse no mu myidagaduro turahari. Ndakubwiza ukuri ko uzakora ikosa ari uzashyira urushinge iwacu kuko ntabwo azongera kuhava.”

Ikiganiro cya mbere cyo kuri iyi radiyo gitambuka saa Moya za mu gitondo kugeza saa Yine. Cyitwa ’Front Line’ aho gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph.

Kuva saa Yine kugeza saa Saba, haba ikiganiro cy’imikino (Urukiko rw’Ikirenga) gikorwa na Sam Karenzi, Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aimé.

Saa Saba kugeza saa Kumi n’Imwe ni ikiganiro cy’imyidagaduro kitwa ’Vibe Nation’, gikorwa na MC Nario na Bianca Baby.

Ikiganiro cya nyuma cy’umunsi cyitwa ’Extra Time’ aho cyibanda ku makuru y’imikino yo ku Mugabane w’u Burayi, gikorwa na Nepo Dushime uzwi nka Mu Bicu, Keza Cedric na Ruberwa Allan.

Sam Karenzi yatangaje ko agiye kumara iminsi itanu atumvikana kuri SK FM
Sam Karenzi akorana na Ricard, Kazungu na Niyibizi mu kiganiro Urukiko rw'Ikirenga rw'Imikino
SK FM yafunguwe ku mugaragaro ku wa 10 Gashyantare 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .