Gicanda asanzwe ari rwiyemezamirimo ufasha abafite imishinga mito iharanira inyungu n’idaharanira inyungu.
Ni akazi akorera mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza ari na ho atuye, ariko nyuma yo gusanga hari amahirwe akwiriye guhabwa abakobwa b’Abanyarwanda, yahisemo kwagurira ibikorwa bye mu Rwanda.
Aha yahageze mu 2020, ahita anashimangira ko agiye kuhatura agakurikirana iyi mishinga igamije ahanini kwita ku bana b’abakobwa bakora siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.
Mu kiganiro uyu mukinnyi wa AS Kigali WFC kuva mu mwaka ushize yagiranye na IGIHE, avuga ko intego yo gukomeza ibikorwa bye harimo umushinga wa Local Champion umaze umwaka umwe, yatangiye ashaka ko umubare munini wa ba rwiyemezamirimo bato bisanga muri siporo.
Ati “Dufasha imishinga kugera ku rwego rwo kwigira. Mu mishinga dukora rero harimo n’iy’ishoramari rya siporo. Aho harimo guteza imbere siporo, kuyibyaza umusaruro, kuyigira iyo buri wese yisangamo cyane cyane ba rwiyemezamirimo b’abakobwa n’abakiri bato.”
“Ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru nkanaba umukinnyi usiganwa ku maguru gusa ndi gukura. Umupira w’amaguru ni urukundo rwanjye rwa mbere, ibyifuzo byanjye ni uko itera imbere cyane mu bagore, ku buryo buri wese abibona. U Rwanda ni ahantu heza ho kwerekana ko abagore babikora.”
Umunyezamu wa Rayon Sports FC akanaba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nakimana Angeline, ni umwe mu bafashijwe n’uyu mushinga ku ikubitiro, avuga ko byatumye asobanukirwa amahirwe menshi ari muri ruhago.
Ati “Nikita yansanze muri AS Kigali ashaka abakinnyi beza batanu yafasha bakazamura impano zabo. Yaduhaye abatoza badufasha, mbese badufasha imyitozo tutabona kenshi mu makipe dukinira.”
“Amakipe y’abagore dufite mu gihugu twavuga ko akomeye ntarenze atanu, biragoye ko hazamo ihangana. Kuza kw’abantu nk’aba rero hari icyo byakongera ku mikurire ya shampiyona yacu. Njye muri Rayon Sports biroroshye ko nabyikorera, ariko ahandi biragoye.”
Kugeza ubu abakinnyi baterwa inkunga na Local Champions, bahawe amahirwe yo kujya bakorera imyitozo ngororamubiri mu nzu y’imyitozo ya Fitnesspoint, aho bafite n’abatoza babafasha.
Gicanda avuga ko kugeza ubu yamaze gutangiza ikipe y’abagore iri mu cyiciro cya kabiri ya Local Champions. Yifuza ko abakobwa afasha bazajya gukina hanze ndetse n’Ikipe y’u Rwanda ikungukira muri iki gikorwa.
Gicanda yakiniye amakipe arimo Hackney Women’s FC yo mu Bwongreza. Yakinnye muri Camden & Islington United WFC na Olympia Infinity FC anazifasha gutangiza icyiciro cy’abakinnyi bato bategurwa kujya mu byiciro byo hejuru muri Ruhago y’u Bwongereza.
Buri gihugu mu bihugu umunani yabayemo yagize ikipe yaho akinira, harimo n’ayibigo by’amakaminuza.







Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!