Muri Mutarama 2024, ni bwo Rwatubyaye yamenyesheje Rayon Sports FC yakiniraga ko ashaka kuyisohokamo akerekeza muri Macedonia mu ikipe yahozemo ya KF Shkupi.
Iyi kipe yatandukanye na we muri Nzeri uwo mwaka, ahita yerekeza muri Macedonie y’Amajyaruguru, atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Brera Strumica.
Uyu mugariro wari umwe mu bagenderwaho muri iyi kipe, ntiyongeye gukenerwa n’iyi kipe kuko nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona, atigeze yifashishwa mu yo kwishyura yatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Mu kwezi gushize kwa Mutarama, Rwatubyaye udafite ikipe akinira kugeza ubu, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports FC aherukamo mbere yo kongera kujya gukina i Burayi.
Uyu mukinnyi ushobora kuba yatandukanye n’iyi kipe kubera ibibazo by’amikoro ifite, hashize amezi atatu agize imvune yanatumye adakina imikino y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yo gushaka itike ya CAN 2025.
Mu yandi makipe Rwatubyaye yakiniye harimo Switchbacks FC, Colorado, Kansas City zo muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na APR FC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!