Rwasamanzi na Kayiranga bagizwe abatoza b’amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyizeho abatoza b’amakipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20, yose agiye kwitabira CECAFA.

Izi kipe zitari zifite abatoza, zamaze guhabwa abashya barimo abasanzwe bamenyerewe mu gutoza abakiri bato n’ubusanzwe.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 17, izatozwa na Rwasamanzi Yves nk’umutoza mukuru, azaba yungirijwe na Moussa Gatera, mu gihe umutoza w’abazamu ari Kabarisa Kaliopi.

Adda Benamar ni ushinzwe gusesengura amashusho n’imyitozo yabo. Nyaminani Isabelle niwe ushinzwe gufata amashusho n’amafoto y’ikipe.

Ntarengwa Aimable yahawe akazi ko kuba Team Manager w’iyi kipe. Ikipe y’abaganga izaba igizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Tuyishime Jean Claude na Masengesho Pacifique. Mu gihe Tuyisenge Eric ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’abatarengeje imyaka 17.

Mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, Umutoza Mukuru ni Kayiranga Jean Baptiste uzaba wungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ariwe mutoza w’abanyezamu.

Barihe Gustave niwe ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga naho Mugiraneza Christian akaba ariwe Team Manager.

Ikipe y’abaganga iyobowe na Dr Zimurinda Alain uzaba afatanyije na Habimana Sixbert na Nshimiyimana Jean Baptiste mu gihe Itangishaka Pascal ariwe ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA iherutse kubera i Arusha muri Tanzania ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.

U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo, iri mu itsinda A hamwe na Erythrée ndetse na Sudani y’Epfo.

Itsinda B rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda C rigizwe na Sudani, Djibouti na Tanzania.

Mu batarengeje imyaka 20, aho irushanwa rizaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 05 Ukuboza 2020 muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na Djibouti.

Itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na Uganda mu gihe itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.

CAN U-20 ya 2021 izaba hagati ya Gashyantare na Werurwe muri Mauritanie, izitabirwa n’ibihugu 12.

Rwasamanzi Yves niwe Mutoza Mukuru wIkipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 17
Ikipe y'abatoza bazabana n'abatarengeje imyaka 17
Kayiranga Jean Baptiste niwe wagizwe umutoza w'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y'abatoza bazabana n'abatarengeje imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .