Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byatangaje inkuru y’akababaro ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana.
Usibye kuba mu mirimo itandukanye ya leta, Mukuralinda yari umwe mu bakunzi b’imyidagaduro ndetse na siporo by’umwihariko.
Mukuralinda yari Perezida wa Tsinda Batsinde ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ikagira n’irerero ry’umupira w’amaguru riyishamikiyeho riherereye mu Karere ka Rulindo.
Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye Rwanda Premier League ishyiraho umwanya wo ku mwibuka, imenyesha amakipe yose y’Icyiciro cya Mbere ko "Ku mikino yose y’Umunsi wa 23 wa RPL, hazafatwa umunota wo kwibuka Alain Mukuralinda witabye Imana."
Usibye kugira ikipe, Mukuralinda witabye Imana ku myaka 55 ni umwe mu bahimbye indirimbo z’amakipe akomeye mu Rwanda. Izi zirimo ‘Tsinda Batsinde’ yahimbiye Amavubi, iya Rayon Sports, iya APR FC, iya Kiyovu Sports ndetse n’iya Mukura VS.
Uyu mugabo witabye Imana azize uburwayi bw’umutima, yakuze akunda umupira w’amaguru mbere yo kwinjira muri politiki, aho akiri umwana yakinnye umupira, arawutoza ndetse aranawusifura.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!