Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC Kigali hatangiye kubera imikino mpuzamahanga ya ’ATP Challenger 75 Tour’ izakurikirwa na ’ATP Challenger 100 Tour’.
Iyi mikino yitabiriwe n’abakinnyi bakomeye, dore ko Abanyarwanda Niyigena Étienne, Muhire Joshua na Ishimwe Claude basezerewe batarenze ijonjora ryari kubafasha kwinjira mu bakinnyi 32 bakomeye bakina iri rushanwa.
Mu mikino yabaye kuri uyu munsi, abakinnyi bakomeje mu ijonjora rya kabiri ni Carlos Sanchez Jover watsinze Corentin Denolly, Valentin Royer watsinze Maxime Chazal, Lukas Neumayer watsinze Pennaforti Gabriele, Max Houkes watsinze Maxime Janvier ndetse na Carlos Taberner watsinze Andrea Picchione.
Hari kandi abakomeje mu rya mbere ari bo Andrej Martin watsinze Alafia Ayeni, Neil Oberleitner watsinze Daniel Michalski, Luka Pavlovic wakuymo Facundo Juarez, Guy Den Ouden wasezereye Jasza Szajrych, Dominik Kellovsky wakuyemo Franco Agamenone na Zdenek Kolar wasezereye Adrian Oetzbach..
Icyumweru cya mbere cy’iyi mikino kizakomeza gukinwa kugeza tariki ya 1 Werurwe 2025, mu gihe icya kabiri kizabamo imikino ya ATP Challenger 100 Tour kizakinwa kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 9 Werurwe 2025.
ATP Challenger ni amarushanwa yitabirwa n’abakinnyi batandukanye, bagamije gushaka amanota abemerera gukina ATP Tour n’andi akomeye ku Isi.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!