Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga byo muri IPRC Kigali habereye imikino ya ½ cy’irushanwa rya ‘ATP Challenger 75 Tour’ rihuriza hamwe abakinnyi b’ibihangange bifuza amanota yo gukina andi marushanwa akomeye.
Umukino wari witezwe kuri uyu munsi ni uwahuje Valentin Royer wo mu Bufaransa ndetse n’Umutaliyani Marco Cecchinato wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Bagitangira gukina Valentin yahise yitwara neza yegukana iseti ya mbere atsinze amanota 7-5, Cecchinato anyuzamo yegukana iya kabiri ku manota 6-3, gusa uyu Mufaransa yiharira iseti ya nyuma y’amanota 6-1. Yahise agera ku mukino wa nyuma ku maseti 2-1.
Uyu mukino wihuse cyane kuko wamaze isaha imwe n’iminota 57, gusa hakurikiraho Umunya-Slovakia Andrej Martin wahanganye n’Umunya-Autriche, Maximilian Neuchrist.
Andrej yatangiye nabi uyu mukino kuko yatsinzwe iseti ya mbere ku manota 3-6, ariko amaseti yakurikiyeho atsinda Neuchrist 6-4 ndetse na 7-6, bimugeza ku mukino wa nyuma.
Mu bakina ari babiri (Doubles), Geoffrey Blancaneaux na Zdenek Kolar basezereye Thijmen Loof na Paulo Andre Saraiva Dos Santos babatsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-4).
Aba bazahura na Jesper de Jong wakinanaga na Max Houkes batsinze Maximilian Neuchrist wakinanaga na Joel Schwaerzler.
Imikino ya nyuma mu byiciro byombi iteganyijwe gukinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025.
Nyuma y’imikino ya ‘ATP Challenger 75 Tour’, hazahita hakurikiraho icyumweru cya kabiri kizahuza bamwe muri aba bakinnyi baziyongeraho abandi bakomeye bagakina ‘ATP Challenger 100 Tour’.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!