00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Challenge: Cecchinato wari mu beza ku Isi yabonye itike ya ½ bigoranye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 February 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Imikino y’irushanwa mpuzamahanga muri Tennis rya ‘ATP Challenger 75 Tour’ rirakomeje aho abazakina ½ bamaze kumenyekana, harimo na Marco Cecchinato wabaye nimero ya 16 ku Isi mu myaka itanu ishize.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga byo muri IPRC Kigali habereye imikino ya ¼ cy’irushanwa rya ‘ATP Challenger 75 Tour’ rihuriza hamwe abakinnyi b’ibihangange bifuza amanota yo gukina andi marushanwa akomeye.

Uyu munsi hatangiye haba umukino wa ⅛ cy’iri rushanwa wari wasubitswe utarangiye kubera umuyaga wabaye mwinshi ku wa Gatatu, ugatuma bwira hatamenyekanye uwatsinze.

Ni umukino Umufaransa Andrej Martin yitwayemo neza atsinda Umunya-Espagne Alex Marti Pujolras amaseti 2-1, dore ko umunsi wa mbere bose bari banganyije imwe.

Andrej Martin yahise ahura n’umwirabura w’Umufaransa Mathys Erhard, anamutsinda byoroshye amaseti 2-0, ahita akomeza muri ½ azahuriramo n’Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist wabonye itike akuyemo Umuholandi Max Houkes.

Umukino wari unogeye abakunzi ba Tennis kuri uyu munsi wahuje Umutaliyani Marco Cecchinato wabaye nimero ya 16 ku Isi mu 2019, akina n’Umunya-Autriche Lukas Neumayer.

Uyu ni umukino wakinwe mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 30. Cecchinato w’imyaka 32, nk’umukinnyi ufite ubunarari yatsinze Neumayer iseti ya mbere ku manota 6-3, iya kabiri Neumayer w’imyaka 22 ariyuburura ayitwara ku manota 7-6, ariko ku bw’amahirwe make ntiyabona iya gatatu kuko yayitsinzwe ku manota 7-5.

Cecchinato wawurangije afite amaseti 2-1 yahise abona itike ya ½, aho agomba kuzahura na Valentin Royer wo mu Bufaransa wakuyemo Filip Cristian Jianu wo muri Romania.

Aba bazahanganira mu cyiciro cy’aho umukinnyi akina ari umwe (Singles), mu gihe mu cyiciro cy’abakinana ari babiri (Doubles), Maximilian Neuchrist ukinana Joel Schwaerzler azahura na Jesper de Jong ukinana na Max Houkes.

Undi mukino ukazahuza Thijmen Loof ukinana na Paulo Andre Saraiva Dos Santos bazahura na Geoffrey Blancaneaux ukinana na Zdenek Kolar.

Nyuma y’imikino ya ‘ATP Challenger 75 Tour’, hazahita hakurikiraho icyumweru cya kabiri kizahuza bamwe muri aba bakinnyi baziyongeraho abandi bakomeye bagakina ‘ATP Challenger 100 Tour’.

Marco Cecchinato yabaye nimero ya 16 ku Isi mu 2019
Lukas Neumayer yari yihambiriye kuri Cecchinato
Umunya-Slovakia Andrej Martin yakuyemo Umufaransa Mathys Erhard muri 1/4
Andrej Martin yasezereye Mathys Erhard
Abafana ba Tennis bari kuryoherwa n'imikino iri kubera ku bibuga bya IPRC Kigali
Imikino ya ATP Challenge 75 Tour ikomeje kuryohera abayireba
Marco Cecchinato ni umwe mu bakomeye bitabiriye iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .