Rurageretse hagati y’abanyamakuru ba Radio 10 na Munyakazi Sadate; bamusabiye kujyanwa i Iwawa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Guterana amagambo hagati y’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’abanyamakuru ba Radio 10, gukomeje gufata indi ntera, aho bamwise umurwayi wo mu mutwe ndetse bamusabira kujyanwa mu Kigo Ngoramuco kiri i Iwawa.

Ibinyujije kuri Twitter, ku Cyumweru, Radio 10 yatangaje ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bavuye mu mwiherero bagataha kubera kudahabwa amafaranga baberewemo n’ikipe.

Ubu butumwa bwasibwe nyuma y’igihe gito, bwanyomojwe n’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko umukinnyi umwe wavuye mu mwiherero ari Sugira Ernest wahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

Munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports na we yagize icyo abuvugaho, ashinja Radio 10 kuvuga inkuru z’ibihuha zisenya Rayon Sports.

Ati “Ntabwo tuzakomeza kwemera ko impuha z’igitangazamakuru cyitwa Radio & TV10 zigumya kudusenyera ikipe, mureke tuvuge oya.“

Mu kiganiro Urukiko (10 Sports) cyabaye kuri uyu wa Mbere, Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio 10, yavuze ko niba Munyakazi Sadate afite ikibazo cy’ihungabana akwiye kwitabwaho n’inzego z’ubuzima byaba ngombwa akajyanwa mu Kigo Ngororamuco cy’i Iwawa kuko atumva uburyo akomeza kuvuga kuri siporo kandi nta rwego ahagarariye muri Rayon Sports.

Ati “Sadate reka nkuvuge mu izina, niba ari ugushaka kumenyekana ushaka reka tukuvuge bwa nyuma, tukumenyeshe bwa nyuma ko tudafite umwanya wo kugutaho kuko uyu munsi ntabwo tuzi ikintu na kimwe uyobora muri Rayon Sports.”

“Niba ufite ikibazo cy’ihungabana, hari inzego z’ubuzima zikwiye kugufata zikakwegera, zikakuganiriza, zikakujyana kwa Kabuga [mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center)] byakwanga zikakujyana i Iwawa aho abandi bajya bafite ikibazo nk’icyo ngicyo. Ariko duhe amahoro, twubahe, ubaha akazi kacu, wubahe n’Abanyarwanda duha amakuru.”

“Wowe Polisi uyiteye hejuru, umugabo w’Imana Gasogi wafashe umwanya we yubaka ibintu bye yiteza imbere, afite icyo agezeho uririrwa umutesha umutwe, none watugezeho. Ko nta rwego uyoboye muri siporo, wacecetse ugakora ibindi? Wahaye abantu amahoro? Uririrwa ubaririza Karenzi anyuze aha, aracyagenda muri ya modoka isa itya, wangira ute se? uru Rwanda ni amahoro.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyakazi Sadate yavuze ko nta kibazo cyihariye afitanye na Radio 10 ndetse n’abanyamakuru bayo, ariko atazahwema kugaragaza ko bavuga amakuru y’ibihuha agamije gucamo Rayon Sports ibice.

Ati “Nta kindi kibitera uretse ubunyamwuga bukeya, nahamya ko bugenda bukagira ingaruka nyinshi, Radio 10 icyo dupfa nta kindi ni ugutangaza amakuru y’ibihuha adakoze kinyamwuga, umuntu wese rero ukoze inkuru itari iya kinyamwuga, biba bikwiye ko abantu bose bagaragaza ibyo bintu.”

“Mu mahame y’itangazamakuru Radio 10 itubahiriza harimo kwirirwa ivuga inkuru z’ibinyoma n’ibihuha bigamije gusenya umuryango mugari wa Rayon Sports n’abakunzi bayo babaryanya n’ubuyobozi.”

“Ibyo byabaye inshuro nyinshi, ariko icyabaye imbarutso ni ubutumwa bwa Twitter bakoze ejo [hashize] bavuga y’uko abakinnyi ba Rayn Sports bavuye mu mwiherero kubera kubuga amafaranga, kandi nta kuri kurimo ndetse batanabajije, bakaba bari bagamije gusenya ubumwe bw’Aba-Rayon no kubangisha ubuyobozi buriho.”

Sam Karenzi muri icyo kiganiro yavuze ko ibyo bihuha Munyakazi abashinja, ariwe wabitangije yitwa ngo ni Perezida wa Rayon Sports, “utuzanira amasheke y’amafuti ngo ni iza Muhadjiri nyamara yagiye muri AS Kigali”. Yakomeje agira ati “Ni wowe watangije ibyo byose.”

Munyakazi yakomeje avuga ko yihanganye kenshi kuva akiri no ku buyobozi, ariko igihe kigeze ngo abantu banyomoze inkuru zitarizo zikomeje kuvugwa kuri Rayon Sports.

Ati “Ibyo ntabwo twabyemera, ariko by’umwihariko nka njye Munyakazi Sadate nanizwe ngaramye, nabonye ko ijuru riri kure, bivuze ko iyo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, ntabwo rero twakwemerera Radio 10 kuzana utuntu nk’utwo tw’ibihuha tugamije gucamo ibintu bice, tukazashiduka no kugarura ibyo bintu tutakibigaruye kubera ko bizaba byageze kure.”

“Twubahirije inyigisho za Yezu aho avuga ko umuntu nagukubita urushyi ku itama rimwe utega irindi, ariko igihe kirageze ngo twibuke ko na Moïse [Musa] yatwigishije ko ijisho rihorwa irindi, Radio 10 n’abanyamakuru bayo niba ishaka gukomeza gusenya ubumwe bw’Aba-Rayon ntabwo tuzayikundira, tuzakoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko kugira ngo ibyo bintu bihagarare.”

Munyakazi Sadate yabwiye IGIHE ko nta kibazo cyihariye afitanye na Radio 10, ahubwo adashyigikira inkuru zikorwa z’ibihuha ndetse ukunze kumwibasira ari Sam Karenzi.

Ati “Ukunda kunyibasira ni Karenzi, Karenzi nta kintu twapfa kuko ni umuntu tutari ku rwego rumwe ahantu aho ariho hose, Imana yagira ni uko yamvuga kuko izina ryanjye rimufasha kubona abamukurukira, akuzuza inshingano ze z’akazi nubwo navuga ko atabikora bya kinyamwuga.”

“Ntacyo nahuriraho na we byatuma ngirana na we urwango, dupfa ubunyamwuga bwe bukurura ibibazo binyuranye. Kuvuga ko mfitanye ikibazo n’abanyamakuru ba Radio 10 reka tubikosore, tuvuge ngo mfitanye ikibazo n’abanyamakuru badafite ubunyamwuga kandi badashoboye akazi.”

“Karenzi nta masezerano agirana na Radio 10, akorera kuri komisiyo, iyo uri umukomisiyoneri ukora ibishoboka kugira ngo umuntu umusenye kugira ngo komisiyo zawe ziboneke. Ni byo bimutera kugira ubunyamwuga buke.”

Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri Nzeri, nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri ayobora iyi kipe.

Mu kiganiro 10 Sports kizwi nk'Urukiko, Sam Karenzi yasabiye Munyakazi Sadate kujyanwa i Iwawa
Munyakazi Sadate yashinje Radio 10 gutangaza inkuru z'ibihuha, avuga ko Sam Karenzi agira ubunyamwuga buke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .