00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robertinho ashaka gutoza Amavubi, akayahesha itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 February 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’, yatangaje ko yifuza guhabwa amahirwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, akayihesha itike y’Igikombe cy’Isi.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangaje nyuma y’umukino wa Rayon Sports FC atoza, yatsinzemo Kiyovu Sports FC, igakomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Robertinho ni umutoza ukunze kugaragaza ko ari umwe mu beza b’Abanya-Brésil bafite amateka akomeye hanze y’igihugu, dore ko yegukanye ibikombe bitandukanye mu makipe yanyuzemo.

Si ubwa mbere ari gutoza mu Rwanda kuko yahaherukaga mu 2019 ndetse agirana na Gikundiro ibihe byiza cyane kuko muri uwo mwaka yegukanyemo Igikombe cya Shampiyona, mu gihe uwari wawubanjirije yagejeje iyi kipe muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Kuri iyi nshuro yagaragaje ko abakinnyi bo mu Rwanda bakiri bato bamaze kuba benshi, aramutse abatoje yageza Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cy’Isi.

Ati “Akazi kanjye ntabwo ari ugutoza abakinnyi beza muri Premier League gusa, ahubwo ni ugufasha ruhago y’u Rwanda muri rusange. Murabizi nabaye hano mu bihe byatambutse, none ubu mbona mufite abakinnyi beza bakiri bato kandi benshi. Bafite ejo heza.”

“Nyuma y’igihe cyose rero, nizera ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izankenera. Ndabizi icyo gihe nzayifasha kubona itike y’Igikombe cy’Isi. Bampe amahirwe amwe gusa, mwirebere.”

Robertinho w’imyaka 64 yatangaje ibi nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), riri gushaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutandukana na Torsten Frank Spittler.

U Rwanda ruyoboye Itsinda C mu mikino y’amatsinda yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ikaba ifite imikino muri Werurwe 2025, yo gukomeza gushaka amanota imbere ya Nigeria na Lesotho.

Robertinho yifuza gutoza Amavubi
Rayon Sports iyoboye Shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .