Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa 20 Mutarama 2023, abafana ba Kiyovu Sports batutse Umusifuzi Mukansanga Salima wawuyoboye, bamushinja kubabogamiraho.
Iyi myitwarire yahise inengwa kuva ku bafana ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, ubw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’abandi.
Uyu munsi ni bwo RIB yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo ndetse Umuvugizi wayo, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abafana b’iyi kipe bakurikiranywe.
Yagize ati “Nibyo koko hari abafana ba Kiyovu Sports bahamagawe kwitaba Ubugenzacyaha kubera iperereza riri kubakorwaho.”
Ibijyanye n’umubare w’abafana ba Kiyovu sports bari kubazwa cyangwa ibyaha bakurikiranyweho, byo kugeza ubu nta makuru yabyo aratangazwa.
Icyakora ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ibyo aba bafana bari kubazwa bifitanye isano n’ibiherutse kubera kuri Stade ya Bugesera ubwo Gasogi United yakiraga iyi kipe benshi bita Urucaca.
Hagati muri uyu mukino abafana batutse Umusifuzi Mukansanga Salima bamwita ko akecuye ndetse urangiye bongeye gushaka kumusagarira.
Mu mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports, ku munota wa 67 bamwe mu bafana batangiye guhata Mukansanga Salima wawuyoboye ibitutsi mu ndirimbo bagira bati "Urashaje, Urashaje.’’
Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangira kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati "Malaya, Malaya, Malaya.’’
Ubwo uyu musifuzi yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.
Nyuma y’ibi bikorwa bigayitse haba Kiyovu Sports ubwayo na FERWAFA bamaganye aba bafana ndetse batangaza ko bagomba gushakishwa bagafatirwa ibihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!