RBC yavuze ku gihe imikino izasubukurirwa no kwemerera abafana gusubira ku kibuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kanama 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko imikino n’amarushanwa mu Rwanda bizemererwa gusubukura ubwo bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kwandura Coronavirus.

Ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa mu Rwanda byahagaritswe muri Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Kuva icyo gihe, amwe mu marushanwa yarasubitswe andi ashyirwaho akadomo imburagihe mu gihe hari ayaseshwe kugira ngo hazubahirizwe ingengabihe y’umwaka utaha w’imikino.

Amashyirahamwe y’imikino amaze iminsi yizeye gusubukura imikino muri Nzeri mu gihe nka FERWAFA, yo yatangaje ko Shampiyona ya 2020/21 ishobora gusubukurwa mu mpera z’Ukwakira.

Mu kiganiro Café Sports cyabaye ku Cyumweru kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Nsanzimana Sabin uyobora RBC, yavuze ko bigoye kwemeza igihe imikino izasubukurirwa gusa ashimangira ko ari igihe bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kugira ubwandu bwa Coronavirus ku buryo yabukwirakwiza.

Ati “Imikino izasubukurwa twizeye ko nta mukinnyi winjiranye uburwayi, nta mutoza ndetse n’umusifuzi.”

Umuyobozi wa RBC yakomeje avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri ya Siporo kugira ngo hashyirweho amabwiriza azafasha kurinda buri muntu ufite aho ahurira na siporo ihuza abantu benshi kutandura iki cyorezo.

Dr Nsanzimana yavuze ko gupima abantu buri byumweru bibiri bifasha kumenya neza ko nta kwirakwizwa ry’iki cyorezo ryabayeho, aho biri mu biri kuganirwaho ku mpande zombi kugira ngo harebwe icyakorwa cyazafasha amakipe dore ko n’aho imikino yasubukuwe nk’i Burayi, biri mu buryo bifashishije.

Kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe ni 50$ (agera ku bihumbi 47200 Frw) mu gihe RBC igeze ku kigero cyo gufata ibipimo 5000 ku munsi, bateganya kongera.

Ku bijyanye no kuba abafana bazemererwa gusubira ku kibuga imikino nisubukurwa, yagize ati “Biracyagoye ndetse n’ibikorwa remezo bya stade biracyafunze.”

Kugeza ubu Imikino yasubukuwe irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, na Gymnastics.

Ibi byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko ryabaye rishyize hanze ingengabihe ya Shampiyona y’agateganyo kugira ngo rizemererwe gufungura amarushanwa ryarakemuye ibijyanye no guhinduranya amakipe kw’abakinnyi no kumenya imibereho y’amakipe ngo ahabwe ibyangombwa byo gukina (Club Licensing).

Dr Nsanzimana Sabin uyobora RBC, avuga ko imikino izemererwa gusubukura igihe bizaba bigaragara ko hari ingamba zihamye zatuma hatabaho ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus ku bakinnyi, abatoza cyangwa abasifuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .