Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza ni bwo Munyakazi Sadate yagaragaje ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, igira iti “Gusaba kuganira ku masezerano kompanyi mpagarariye zifitanye n’Umuryango wa Rayon Sports hamwe n’umwenda Umuryango wa Rayon Sports umfitiye.”
Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yabwiye Radio Rwanda ko baheruka kwakira amabaruwa abiri ya Munyakazi Sadate harimo imwe yishyuza umwenda aberewemo n’iyi kipe wa miliyoni 87,5 Frw ndetse n’indi ivuga amasezerano afitanye na Rayon Sports nk’Umuryango mu byerekeranye no gucuruza ibirango byawo.
Ati “Ibyo bintu byariho 2018 mbere y’uko Sadate aba umuyobozi. Narasomye ndasesengura nsanga nta kimenyetso na kimwe gituma Sadate yishyuza Rayon Sports, nsanga nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko uyu munsi Sadate ari we ukwiye gucuruza ibirango bya Rayon Sports.”
“Ndamusubiza ndamubwira nti niba washakaga ko tubonana kuri izo mpamvu ebyiri, nta mpamvu kuko imbere mu byo nabonye nta kirimo. Kuri X [Twitter] yanditse ngo ntabwo nashakaga kwishyuza, ariko ugiyemo imbere wasanga byaraganishaga he?”
Yavuze ko mbere yo kwandika ibaruwa, Munyakazi Sadate yari guhamagara bagenzi be bari hamwe mu Rwego Rukuru rwayo n’Umuryango Rayon Sports bakaganira,
Ati “Kuba rero yarahisemo uburyo bwa mbere bwo kwandika, nanjye nasoma nkasanga icyo yanyandikiye nta mpamvu yo guhura kuko nta kirimo, ko duhurira mu bindi, uwo mwanya turawupfushiriza iki ubusa?”
Twagirayezu yashimangiye ko Sadate atakabaye yishyuza aya mafaranga avuga ndetse n’ibijyanye n’amasezerano agaragaza kuko byose byabaye ari we Perezida.
Ati “Sadate, ibintu byose yishyuje muri iriya baruwa, ni we wari Perezida. Ibyo yanditse byose [byabaye] ni we wari Perezida [wa Rayon Sports]. Ku bwa Muvunyi nari hafi y’ikipe, nakoraga nka Visi Perezida. Izo nyandiko zanditswe Sadate agiye kujya mu buyobozi. Nimujya kureba itariki zanditsweho, nta kwezi kurimo, nimusangamo igihe kinini ni amezi abiri. Ni yo mpamvu mvuga ngo ibyo byose byabaye ku ngoma ya Sadate.”
Nubwo Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ibi, Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora uyu Muryango ku wa 14 Nyakanga 2019, asimbuye Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe kuva mu Ukwakira 2017.
Ku wa 17 Mutarama 2019, ni bwo kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by’ubucuruzi naho tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by’Umuryango wa Rayon Sports.
Muvunyi Paul ntiyemera umwenda Rayon Sports ifitiye Sadate
Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, aganira na Radio/TV10, yavuze ko adasobanukiwe neza iby’uwo mwenda Munyakazi Sadate avuga kuko wafashwe mu gihe ari we wari uyoboye.
Ati “Uwo abwira ayo mafaranga yahaye Rayon Sports ngira ngo yamubwira uwayakiriye, akamwereka uwo bazisinyanye n’igihe yayakiriye. Hagati aho hari abo Rayon Sports ifitiye imyenda, baranditse, barahari ndetse bari kugenda bishyurwa. Ku rutonde rw’abo rero ntabwo arimo.”
Muvunyi kandi yakomeje avuga ko umwenda nk’uyu wagaragajwe na Munyakazi Sadate, ubwo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere byahamagaraga abari abayobozi ba Rayon Sports mu gucoca ibibazo byari biyirimo.
Ati “Ihererekanyabubasha ryakorewe Abdallah [Murenzi] na Perezida [Twagirayezu Thadée], nta mwenda yigeze yerekana. Icyakora yigeze avuga ayo mafaranga igihe baduhamagaraga muri Minisiteri ya Siporo na RGB. Icyo gihe umuyobozi wa RGB aramubaza ati ‘ayo mafaranga wayatanganga hari uwayagusabye?’ Twese twari aho.”
“Mu gihe cya Perezida Jean Fidèle [Uwayezu] bari kumwe ntiyigeze ayaka. Imyaka ine yashize ubu ni bwo akibuka ko uwo mwenda uriho? Ariko igihe yaba abigaragaza, ntabwo Rayon Sports yambura yayamusubiza mu cyubahiro cye. Mu gihe yaba nta bimenyetso afite ndumva byaba ari amatakirangoyi.”
Muvunyi avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports wese, ayishyiramo amafaranga, kandi kuyashyiramo ntibisobanuye kuyiguriza ngo uzayishyuze mu gihe runaka.
Ibirebana no kongera gucikamo ibice kw’abayobozi b’iyi kipe yagaragaje ko nta bihari, n’ikimenyimenyi mu mafaranga azateranywa yo kugura abakinnyi bashya muri Mutarama 2024, “Sadate na we ari mu bazakusanya amafaranga mu kumugura.”
Nubwo abayoboye Rayon Sports bavuga ko Sadate atigeze agaragaza umwenda afitiwe mu myaka ine ishize, mu nkuru IGIHE yanditse ku wa 25 Nzeri 2020, bigaragara ko yari mu bafitiwe umwenda n’uyu Muryango.
Twagirayezu Thaddée yari umwe mu bakoze iryo hererekanyabubasha, aho yari hamwe na Murenzi Abdallah wari uyoboye Komite y’Inzibacyuho ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire.
Abandi basinye kuri iryo hererekanyabubasha icyo gihe barimo Munyakazi Sadate wari uvuye ku buyobozi ndetse na Munyampara Janvier wari uhagarariye RGB.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!