Rayon Sports yatwaye igikombe cyo kwibuka Padiri Fraipont washinze HVP Gatagara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cyo kwibuka ibikorwa byiza n’imyaka ijana ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cyita ku bafite ubumuga, HVP Gatagara.

Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports kuri stade Amahoro, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0.

Ni umukino w’amateka kuko Rayon Sports yambuye icyo gikombe Mukura VS nyuma y’imyaka 38 iyi kipe ikibitse dore ko cyaherukaga gukinirwa mu 1980.

Umukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS witabiriwe n’abanyacyubahiro nk’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano James Kabarebe, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege n’abandi.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na rutahizamu Bizimana Yannick, ku ishoti yatewe na Sarpong Michael, umuzamu Igabire Aimee Regis wa Mukura awugarura nabi ujya ku kirenge cya Yannick awusubiza mu izamu.

Igitego cya kabiri cyabonetse mu gice cya kabiri ku munota wa 64, kuri koruneri yatewe na Ciza Hussein Mugabo, hanyuma Hussein Habimana awerekeza mu izamu akoresheje umutwe.

Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyashyizwemo na Omar Sidibe ku munota wa 72, nyuma y’umupira yahawe neza na Saddam Nyandwi.

Mukura VS yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura ariko abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports bayibera ibamba.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-0, itwara igikombe yatwawe na Mukura VS ubwo yayitsindaga 3-1 mu 1980 ari nabwo haheruka gukinwa igikombe cyitiriwe padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Andre Mazimpaka, Nyandwi Saddam, Saidi Iragire, Hussein Habimana, Eric Irambona (c), Commodor Olokwei, Oumar Sidibe, Ciza Hussein Mugabo, Sarpong Michael, Bizimana Yannick na Maxime Sekamana.

Mukura VS: Ingabire Aimee Regis, Rugirayabo Hassan, Umwungeri Patrick, Ngirimana Alexis (c), Aimable Manzi, Mutijima Janvier, Ntwari Evode, Lucky Emmanuel, Tuyishimire Eric Congolais na Olih Jacques.

Igikombe cyo kwibuka Padiri Fraipont amakipe yombi yari agiye gukinira
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Mukura VS yabanje mu kibuga
Wari umukino ukomeye
Rayon Sports yishimira igitego
Umutoza wa Rayon Sports Kayiranga Baptiste abwira abakinnyi be guhagarara neza
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadati na Gen Mubarak Muganga bareba umukino
Gen James Kabarebe na Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba bareba umukino
Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance na Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb Olivier Nduhungirehe ufana Mukura VS cyane
Minisitiri Gashumba yishimira igitego cya Rayon Sports
Minisitiri Gashumba na Mgr Mbonyintege bareba umukino bishimye
Abayobozi bagiye kwambika amakipe yombi imidali
Rayon Sports yambikwa imidali
Irambona Eric ashyikirizwa igikombe
Ibyishimo byari byose

Amafoto: Hardi Uwihanganye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza