Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2024, ni bwo Rayon Sports iza gukina umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium.
Moteri isanzwe ikoreshwa yagaragajwe nk’ifite ikibazo cyo kuba itabasha gucana amatara ku buryo iyi stade yaberaho umukino nijoro nk’uko byari byifujwe, ariko nyuma y’inama yahuje inzego bireba mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko habonetse iyifashishwa mu gihe indi izakemura ikibazo mu buryo burambye itaraboneka.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Umujyi wa Kigali wahise usaba Rayon Sports kuba yasubiza uyu mukino ku masaha yari ateganyijwe [saa Kumi n’Ebyiri], ariko iyi kipe ibisuzumana ubushishozi ibona itakomeza gusiragizwa.
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yagize ati “Umujyi wa Kigali wadusabye ko niba twifuza gukina nimugoroba twakina kubera ko ikibazo cya Moteri cyari gihari cyakemutse. Twicaye tubitekerezaho dusanga tutakomeza kujarajaza abakunzi bacu bityo twemeza ko umukino waba saa Cyenda.”
Usibye iyi kipe n’urwego ruhagarariye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rwasabwe guhindura ingengabihe yo kuri uyu munsi ariko na rwo rutera utwatsi ubwo busabe.
Nubwo iyi kipe y’Ubururu n’Umweru idakina kuri ayo masaha ya nijoro, indi mikino yose iteganyijwe ku masaha nk’ayo, izakinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!