00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yananiwe gukura amanota i Musanze

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 15 May 2022 saa 05:39
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, wakinirwaga mu Karere ka Musanze.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cya Niyigena Clement. Iki gitego cyaje kwishyura na Be Ocen ku munota wa 82’ w’umukino.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paxião yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi barimo na Muhire Kevin.

Abakinnyi ba Rayon Sports baruhukijwe baritegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro uzabahuza na APR FC.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0, ikipe izatsinda kuri uyu wa Gatatu izajya ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, abakinnyi ba Rayon Sports barimo Sekamana Maxime, Soulaymane Sanogo na Rudasingwa Prince bari muri 11 babanje mu kibuga.

Abarimo Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin na Moussa Essenu bari ku ntebe y’abasimbura.

Umukino wagoye abakinnyi ba Rayon Sports birushaho kuba bibi ubwo imvura yari itangiye kugwa.

Abakinnyi ba Musanze FC barimo Ben Ocen, Niyonshuti Gadi, Nyandwi Sadam, Niyitegeka Idrissa na Luke Wafula bagoye cyane aba Rayon Sports.

Kunganya na Musanze FC byatumye ikipe ya Rayon Sports yuzuza amanota 44 ayishyira ku mwanya wa gatatu.

APR FC ni iya mbere n’amanota 60 izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu SC zinganya amanota izigamye ibitego 22.

Mu yindi mikino, AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC 0-0 i Rubavu binagenda gutyo hagati ya Gasogi United na Gicumbi FC.

Police FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports yananiwe gukura imbumbe y'amanota atatu mu Karere ka Musanze
Uyu mukino wabaye hari kugwa imvura nyinshi i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .