Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2024, ni bwo amakuru byamenyekanye ko Bayo Aziz Fahad ari kuganirizwa na Rayon Sports ndetse mu gihe cya vuba aza kuyerekezamo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni umwe muri ba rutahizamu beza kuko rimwe na rimwe akunze kwifashishwa n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, dore ko mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino ine.
Mbere yo gusinyira Rayon Sports akaba yari ku mugabane w’i Burayi aho yakiniraga MFK Vyškov yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Repubulika ya Czech, gusa yari amaze igihe kinini atabona umwanya uhagije wo gukina.
Uyu aramutse asinyiye iyi kipe yaba yiyongereye kuri rutahizamu Fall Ngagne wayifashije mu mikino ibanza, dore ko ari yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36 ndetse n’ibitego 20 izigamye mbere yo gukina na Mukura VS.
Ugandan striker Bayo Aziz Fahad (26) is on the verge of joining Rayon Sports. 🚨🇺🇬#Transfers#AfricanFootball pic.twitter.com/B3GYhLtDYk
— Micky Jnr (@MickyJnr__) January 8, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!