00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ishobora gusinyisha rutahizamu Bayo Aziz Fahad

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 January 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Rayon Sports irimbanyije ibikorwa byo gushaka abakinnyi bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, aho yifuza gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Uganda, Bayo Aziz Fahad.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2024, ni bwo amakuru byamenyekanye ko Bayo Aziz Fahad ari kuganirizwa na Rayon Sports ndetse mu gihe cya vuba aza kuyerekezamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni umwe muri ba rutahizamu beza kuko rimwe na rimwe akunze kwifashishwa n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, dore ko mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino ine.

Mbere yo gusinyira Rayon Sports akaba yari ku mugabane w’i Burayi aho yakiniraga MFK Vyškov yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Repubulika ya Czech, gusa yari amaze igihe kinini atabona umwanya uhagije wo gukina.

Uyu aramutse asinyiye iyi kipe yaba yiyongereye kuri rutahizamu Fall Ngagne wayifashije mu mikino ibanza, dore ko ari yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36 ndetse n’ibitego 20 izigamye mbere yo gukina na Mukura VS.

Bayo Aziz Fahad yakiniye IKipe y'Igihugu ya Uganda
Rayon Sports irifuza Bayo Aziz Fahad
Fahad yakinaga muri Repubulika ya Czech

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .