00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raoul Metcalfe yegukanye Ironman 70.3, mu bagore Berber Kramer ayitwara ku nshuro ya gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 August 2024 saa 02:33
Yasuwe :

Umwongereza Raoul Metcalfe yegukanye isiganwa rya Ironman 70.3 ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, mu gihe Umuholandi Berber Kramer yongeye kuritwara nyuma ya 2022 na 2023.

Ni irushanwa ryakinwe ku nshuro ya gatatu kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Kanama 2024, rikinirwa mu Kiyaga cya Kivu no mu mihanda yo mu nkengero zacyo mu Karere ka Rubavu.

Ni imikino yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Saa Mbili za mu gitondo abakinnyi ba mbere bari binjiye mu mazi aho bagombaga gukora Kilometero 1,9 bagasohoka mu mazi bafata amagare.

Umunyarwanda Iradukunda Eric ni we wasohotse mu mazi bwa mbere mu cyiciro cy’abagabo akoresheje imonota 28 n’amasegonda 54, akurikirwa n’Umudage Marcel Krug watangiye neza isiganwa.

Mu bagore bakinnye mu mazi, hitwaye neza Umwongereza Nina Moris-Evans wakoresheje iminota 51 n’amasegonda 36, mu gihe Umunyarwandakazi waje hafi ari Uwineza Hanani wabaye uwa karindwi arushwa iminota irindwi n’amasegonda abiri.

Gusiganwa ku magare ni ho hagaragayemo ihangana rikomeye kuko mu bagabo Marcel Krug, Iradukunda Eric, Raoul Metcalfe na Hategekimana Timamu bari bahanganye mu bilometero 80 bibanza ariko mu 10 bya nyuma Metcalfe abereka igihandure abyitwaramo neza ajya ku kindi cyiciro.

Kwitwara neza byamufashije kwinjira mu mukino wo gusiganwa ku maguru arusha iminota irindwi n’amasegonda 18 Marcel wari umukurikiye ndetse n’iminota 16 n’amasegonda 28 Umunyarwanda Iradukunda Eric.

Byarangiye Raoul Metcalfe ari we wegukanye isiganwa rya Ironman 70.3 akoresheje amasaha ane, iminota 35 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Marcel Krug, mu gihe Iradukunda Eric yabaye uwa kane.

Umuholandi Berber Kramer yahize abandi bagore atwara iri siganwa akoresheje amasaha atanu n’amasegonda 56.

Kramer akomeje kwandika amateka muri iri siganwa, aho yegukanye Ironman 70.3 zabereye mu Rwanda zose (2022, 2023 na 2024), ndetse muri uyu mwaka akaba aherutse kwegukana n’irindi ryabereye Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe ya Twibanire Damascène wakinnye koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye igare na Mutabazi Emmanuel wasiganwe ku maguru ni yo yasoje isiganwa rya Ironman 70.3 ari iya mbere. Aba bose bakoresheje amasaha ane, iminota irindwi n’amasegonda 25.

Abakinnyi bitwaye neza bahise babona itike yo kuzarushanwa muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera i Marbella muri Espagne kuva tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2024.

Mbere yo gutangira isiganwa abitabiriye babanje gususurutswa
Imbyino gakondo yifashishijwe mu irushanwa
Imbyino gakondo zasusurukije abitabiriye irushanwa
Ubuyobozi bwa RDB n'ubw'Intara y'Iburengerazuba bwakurikiye imikino
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert n'Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare bifuriza abakinnyi ishya n'ihirwe
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yakurikiye isiganwa
Abakinnyi bahabwa umwanya wo guhindura umwambaro mbere yo kujya ku kindi cyiciro
Shema Brian ni we wari MC mu irushanwa
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda bari biteguye bihagije
Ubwo abakinnyi binjiraga mu mazi
Abakinnyi binjiye mu mazi ari bane bane
Abashinzwe gukurikiranira abakinnyi hafi bari biteguye
Abakinnyi bose bahabwa udukoresho dupima ibihe mbere yo kujya mu isiganwa
Abatuye i Rubavu baryohewe n'irushanwa
Umukino w'amagare uba urimo guhangana cyane
Abakinnyi iyo bagisohoka mu mazi bitegura kujya ku magare
Turamyimana Mussa ufite ubumuga ari mu bakinnye Ironman 70.3
Isiganwa ribera mu mihanda ya Rubavu
Ngendahayo Jérémie asanzwe akina gusiganwa ku magare
Mutabazi Emmanuel asanzwe amenyereye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru
Ngendahayo Jérémie yakinnye umukino wo gusiganwa ku magare gusa
Ubwo Mutabazi Emmanuel yatangiraga kwiruka
Raoul Metcalf yakoresheje imbaraga zose yegukana Ironman 70.3
Mutabazi Emmanuel yafashije ikipe ye guhiga izindi
Raoul Metcalf yatanze bagenzi be gutangira kwiruka
Abatuye i Rubavu baryohewe n'irushanwa
Barber Kramer yegukanye isiganwa ku nshuro ya gatatu
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ashimira Barber Kramer witwaye neza muri Ironman 70.3
Barber Kramer amenyereye amasiganwa ya Triathlon
Ikipe ya Twibanire Damascène wakinnye koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye igare na Mutabazi Emmanuel yahize izindi
Mutabazi Emmanuel yitwaye neza mu mukino wo gusiganwa ku maguru
Iradukunda Eric yagerageje kwitwara neza asoza ari uwa kane
Raoul Metcalfe yegukanye Ironman 70.3 mu bagabo
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare ahemba Raoul Metcalfe
Raoul Metcalfe yegukanye Ironman 70.3 yabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .