00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafael Nadal yegukanye igikombe cya 14 cya French Open

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Rafael Nadal ukomoka muri Espagne yegukanye igikombe cya 22 gikomeye mu mukino wa Tennis (Grand Slam ), kiba icya 14 atwaye mu Irushanwa ’French Open’ ribera mu Bufaransa kuri Roland Garros.

Nadal w’imyaka 36 yatsinze Casper Ruud wo muri Norvège amaseti atatu ku busa, amanota 6-3, 6-3 na 6-0.

Yahise ajya ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bafite ibikombe bikomeye byinshi muri Tennis, inyuma ya Serena Williams ufite 23.

Kuva yatangira guhatana muri uyu mukino mu 2005, Nadal yatsindiwe muri Roland Garros inshuro eshatu gusa.

Rafael Nadal yegukanye igikombe cya 14 cya French Open

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .