Gahunda ya Visit Rwanda yahawe amahirwe yo kwerekana umwihariko w’ubukerarugendo bw’u Rwanda n’aho rugeze imyiteguro y’Inama ya FIA binyuze muri ‘Qatar Grand Prix 2024’.
Ku munsi wa mbere w’iri siganwa ugena uko abakinnyi bazaba bakurikiranye batangira gukina ariwo ‘Qualifying Session’, wabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo, usiga George Russell wa Mercedes ahize abandi.
Nk’uko byanyujijwe ku mbunga nkoranyambaga za Visit Rwanda, bamwe mu barimo bakurikirana ibikorwa bigendanye n’iyi mikino, basuye aho u Rwanda ruri gukorera barushaho kurumenyaho byinshi.
Ni ibikorwa bigomba gukomeza no kuri iki Cyumweru, ubwo hari kuba haba isiganwa nyirizina, rizenguruka umuhanda wa ‘Losail Circuit’ ufite intera ya y’ibilometero 5.419.
Isiganwa rya Formula 1 riri kugana ku musozo, aho hasigaye iri rya Qatar GP ndetse na Abu Dhabi GP, hagakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bazitwara neza mu mikino yo gusiganwa mu modoka kizabera i Kigali.
Si Visit Rwanda gusa iri muri Qatar kuko yaherekejwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ubwa RwandAir ndetse n’ubwa Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.
Umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu masiganwa atandukanye y’imodoka, uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2024, ndetse Max Verstappen akaba yaramaze kwibikaho Formula 1 ya 2024.
Usibye icyo gikorwa kandi, u Rwanda rurimbanyije ibindi byo gusaba ko rwaba igihugu cyazakira isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30 ritabera muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!