00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’inkwakuzi batangiye gusogongera ku ikawa y’u Rwanda muri Qatar Grand Prix

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 December 2024 saa 01:01
Yasuwe :

Nyuma y’uko Visit Rwanda ihawe umwanya mu isiganwa rya Formula 1 by’umwihariko muri Qatar Grand Prix, abari gukurikirana iyi mikino batangiye gusobanukirwa ibyiza bitatse u Rwanda banasogongera ku ikawa y’u Rwanda.

Gahunda ya Visit Rwanda yahawe amahirwe yo kwerekana umwihariko w’ubukerarugendo bw’u Rwanda n’aho rugeze imyiteguro y’Inama ya FIA binyuze muri ‘Qatar Grand Prix 2024’.

Ku munsi wa mbere w’iri siganwa ugena uko abakinnyi bazaba bakurikiranye batangira gukina ariwo ‘Qualifying Session’, wabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo, usiga George Russell wa Mercedes ahize abandi.

Nk’uko byanyujijwe ku mbunga nkoranyambaga za Visit Rwanda, bamwe mu barimo bakurikirana ibikorwa bigendanye n’iyi mikino, basuye aho u Rwanda ruri gukorera barushaho kurumenyaho byinshi.

Ni ibikorwa bigomba gukomeza no kuri iki Cyumweru, ubwo hari kuba haba isiganwa nyirizina, rizenguruka umuhanda wa ‘Losail Circuit’ ufite intera ya y’ibilometero 5.419.

Isiganwa rya Formula 1 riri kugana ku musozo, aho hasigaye iri rya Qatar GP ndetse na Abu Dhabi GP, hagakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bazitwara neza mu mikino yo gusiganwa mu modoka kizabera i Kigali.

Si Visit Rwanda gusa iri muri Qatar kuko yaherekejwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ubwa RwandAir ndetse n’ubwa Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu masiganwa atandukanye y’imodoka, uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2024, ndetse Max Verstappen akaba yaramaze kwibikaho Formula 1 ya 2024.

Usibye icyo gikorwa kandi, u Rwanda rurimbanyije ibindi byo gusaba ko rwaba igihugu cyazakira isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30 ritabera muri Afurika.

Abanyamahanga basobanuriwe ibyiza by'u Rwanda
Aba mbere basogongeye ku ikawa y'u Rwanda
Abakurikira Qatar GP baboneraho amahirwe yo kumenyeshwa ibyiza u Rwanda ruhishiye abarugana
Visit Rwanda yiteguye kwakirana yombi abakurikiye isiganwa rya Formula 1 riri kubera muro Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .