Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, ni bwo hashyizwe hanze umwanzuro wa Premier League ku busabe bwa Aston Villa, buyitegeka kuzakina na Liverpool tariki ya 19 Gashyantare, nkuko byanditse n’ikinyamakuru The Daily Telegraph.
Aston Villa yifuzaga ko uyu mukino wazashyirwa mu mpera za Werurwe 2025, kuko ari ho yari kuba idafitemo imikino myinshi, dore ko harimo umwe wa Premier League gusa.
Iyi kipe yagaragaje ko ifite irushanwa rya UEFA Champions League, ikagira FA Cup, ndetse na Premier League igeze aho rukomeye, kuko iri ku Munsi wa 24 aho amakipe ari gushaka amanota mu nzira zose zishoboka.
Kuva ubusabe bwateshejwe agaciro, Aston Villa izakina na Ipswich ku wa Gatandatu, tariki ya 15, ku wa Gatatu ku ya 19 ikine na Liverpool, tariki ya 22 ihure na Chelsea, ikine na Crystal Palace ku ya 25, mbere yo guhura na Cardiff ku ya 28.
Aston Villa yamaze kubona itike ya ⅛ cya UEFA Champions League, iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 37.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!