00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasohoye impapuro zo gushakisha no gufata ibinyabiziga bya Federasiyo ya Volleyball kubera ideni

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2022 saa 06:43
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yasohoye impapuro zisaba sitasiyo zose zo mu Gihugu gushakisha no gufata ibinyabiziga byanditse kuri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) iherutse gutsindwa mu rubanza yishyuzwamo arenga miliyoni 25Frw na sosiyete yitwa Masha Inc. Ltd.

Impapuro zasohowe na Polisi y’Igihugu ku wa 21 Nyakanga 2022, zisaba sitasiyo za Polisi mu Gihugu hose n’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda gushakisha no gufata ibinyabiziga 10 byanditse kuri FRVB.

Inyandiko ifite agaciro k’amezi atatu IGIHE ifitiye kopi isaba Polisi mu gihugu hose gushakisha no gufata imodoka na moto zifite ibirango bya;RAD5805,RAA345H,RA524A,RA106E, RA510A,RA681A,RA525A, RA515A,RA504A na RA517A zose zanditse kuri FRVB.

Izi modoka na moto zitangiye gushakishwa nyuma y’uko FRVB inaniwe kumvikana na sosiyete yitwa Masha Inc Ltd iherutse kuyitsinda mu rubanza iyishyuzamo arenga miliyoni 26 Frw.

Ni nyuma y’imanza ndende iyi Federasiyo yagiranye na Masha Inc. Ltd zikaza kwanzurwa n’umukemurampaka Me Jean Bosco Rusanganwa washyizweho n’Urukiko rw’Ubucuruzi nk’uko byari binateganyijwe mu masezerano Masha Inc. Ltd yagiranye na FRVB.

Ni urubanza rumaze igihe

Urukiko rw’ubucuruzi rwashyizeho Me Rusanganwa Jean Bosco mu myanzuro y’urubanza rwaciwe ku wa 4 Ukwakira 2021, uyu ahita ahamagaza impande zombi ku wa 29 Ukwakira 2021.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’urubanza, Me Rusanganwa agaragaza ko impaka hagati ya Masha Inc. Ltd na FRVB zatangiye bitewe no kutumvikana ku masezerano y’imikoranire impande zombi zari zagiranye.

Masha Inc.Ltd igaragaza ko ku wa 1 Nyakanga 2018 yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri y’imikoranire na FRVB, yagombaga kuzarangira ku wa 30 Kamena 2020.

Masha Inc. Ltd yagaragarije umukemurampaka ko ayo masezerano yagenaga ko ariyo yonyine yari yemerewe kumenyekanisha ibikorwa bya FRVB no kubishakira abaterankunga, yo igahabwa 20% y’ibyinjiye.

Iyi sosiyete igaragaza ko yatunguwe n’uko tariki 30 Nyakanga 2019 FRVB yateranye ifata icyemezo cyo kubambura izi nshingano mu buryo bo bavuga ko budakurikije amategeko.

Iyi sosiyete ishinja FRVB kuba yarishe amasezerano bagiranye ndetse no kwivanga cyangwa kuvanga abandi bantu mu nshingano za Masha Inc.Ltd.

Ibi byatumye kuva ku wa 18 Ukwakira 2019 Masha Inc. Ltd itangira kwishyuza FRVB umwenda wa 137 173 672 Frw n’andi 4400 y’amadorali ya Amerika.

Aya akaba akubiyemo indishyi za 45 398 000Frw z’uko FRVB yishe amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, 28 034 600Frw bakoresheje mu bikorwa byabo, 26 927 600Frw ya komisiyo ya 20% y’ayo bari bamaze kwinjiza n’andi anyuranye.

FRVB yo yagaragarije umukemurampaka ko nta na rimwe yigeze itanga inshingano za Masha Inc.Ltd mu zindi sosiyete, ahubwo bavuga ko mu kwitegura igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball ari bwo babonye ko Masha Inc. Ltd ikeneye guterwa ingabo mu bitugu kuko nta baterankunga yari yakerekanye ko yabonye ku buryo irushanwa ryagenda neza.

Iyi Federasiyo yagaragrije umukemurampaka ko yinjiye mu byo gufasha Masha gushaka abaterankunga cyane ko ari nayo yari ishinzwe igikorwa, ikumva idakumiriwe kuri izo nshingano.

FRVB igaragaza ko mu gutegura iki gikombe cyari kigiye kubera mu Rwanda, hari abaterankunga yizaniye mu irushanwa ndetse n’abo Masha Inc.Ltd yazanye bityo birushaho korohereza imirimo yo gutegura iyo mikino.

Iyi Federasiyo igaragaza ko ibibazo byavutse ubwo Masha Inc. Ltd yatangiraga kwishyuza ibyo itashoboraga gusobanura ko ikwiye kwishyurwa ndetse no kwaka komisiyo ku baterankunga itinjije muri Federasiyo.

FRVB ivuga ko itigeze yica amasezerano ya Masha Inc.Ltd ahubwo ihamya ko yakomeje kugeza ku wa 30 Kamena 2020, ahubwo bashinja iyi sosiyete kwica amasezerano yasinye kuko itigeze yinjiza amafaranga arenga miliyoni 700 Frw yari yijeje Federasiyo ko izinjiza.

FRVB yasabye umukemurampaka gutegeka Masha Inc. Ltd kwishyura miliyoni 25 Frw zo kwica amasezerano bagiranye, ikishyura 707 156 998Frw yari yarabijeje ko bazinjiza n’ibindi bigenda bikangana na 754 054 998Frw.

Umukemurampaka yaranzuye

Nyuma yo kumva impande zombi no kwiga ibimenyetso yagiye ahabwa, Me Rusanganwa Jean Bosco wari umukemurampaka mu kibazo cya FRVB na Masha Inc. Ltd yanzuye ko ikirego cy’iyi sosiyete gifite ishingiro.

Mu cyemezo cyasohotse ku wa 25 Gashyantare 2022, uyu mukemurampaka nyuma yo kwiga buri ngingo yari igize ikirego, akareba ku bisobanuro bya buri ruhande, yategetse FRVB kwishyura Masha Inc. Ltd agera kuri 25 636 280Frw na miliyoni 3 Frw z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.

Aya niyo mafaranga kugeza ubu atumye imitungo ya FRVB ikomeje gushakishwa ndetse ibinyabiziga byanditse kuri iyi Federasiyo bikaba byanamaze gushyirwa ku rutonde rw’ibishakishwa ngo bifatirwe.

Amafaranga yavuye mu gutegura igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball niyo bari kumaranira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .