00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafunze babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 February 2025 saa 05:33
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ryemeje ko ryataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gukorera urugomo imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bakayimena ikirahure.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo abafana ba APR FC bavuye mu Karere ka Huye berekeza i Kigali nyuma yo kuva gushyigikira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.

Aba bafana bageze mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja ho mu Mudugudu wa Rugari B, imodoka barimo yatewe amabuye hameneka ikirahure kimwe.

Nyuma yo guhura n’ibyo bibazo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje ko “hafashwe abasore babiri bakekwaho gutera ayo mabuye, umwe w’imyaka 18 n’undi w’imyaka 16. Aba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP Habiyaremye kandi yatanze ubutumwa ku muntu wese utekereza gukora icyaha nk’iki cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, ko inzego z’umutekano ziteguye kubakumira hagakurikizwa amategeko.

Umwe mu bafana bari muri iyo modoka yavuze ko basagariwe mu Karere ka Nyanza, ariko Polisi yahagobotse ndetse ikanabafasha kugasohokamo amahoro.

Ati “Tukigera muri Nyanza twahasanze abana benshi, bahagaze mu muhanda, batangira kutuzomera, noneho tujya kumva twumva bateye ibuye ku kirahure cy’uruhande rwo hepfo.
Aho kugira ngo abaturage baho badufashe, ahubwo batangiye kudutuka."

"Baciye n’inkoni bashaka kudukubita, mu gihe abasore twari kumwe birukankaga ku mwana wari uteye ibuye, ariko nanone abaturage bakabatangira bashaka kumukingira ikibaba. Umwe ni we wakomeretse cyane undi byoroheje. Nyuma Polisi yahagobotse iyo mirwano ntiyabaho, ndetse iranaduherekeza iturenza mu Karere ka Nyanza kugira ngo tutongera kugira ikibazo."

Abafana ba APR FC bari bagiye mu Karere ka Huye, ariko ikipe yabo inanirwa kuhakura amanota atatu, ikomeza kuba inyuma ya Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 41.

Abafana ba APR FC basagariwe bageze i Nyanya
Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yatewe ibuye imeneka ikirahure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .