00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philadelphia Eagles yegukanye Super Bowl 2025 imbere ya Perezida Donald Trump (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 February 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Philadelphia Eagles yatsinze Kansas City Chiefs ibitego 40-22, yegukana Super Bowl 2025 mu mukino wa mbere witabiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri ku butegetsi.

Donald Trump niwe wa mbere wakoze aya mateka, aho abandi bakoreshaga ikoranabuhanga cyangwa bakajya ku kibuga batari ku butegetsi.

Chiefs yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya gusa yagowe n’uyu mukino cyane.

Igice cya mbere cyarangiye Eagles yatsinze Chiefs ibitego 24 ku busa.

Mu gice cya kabiri, Chiefs yagerageje kwikubita agashyi ariko kizigenza wayo Patrick Mahomes umukino ntiyagira ibihe byiza mu mukino, birangira bigize ingaruka ku ikipe yose.

Jalen Hurts yakomeje gufasha Eagles kwitwara neza, umukino urangira Philadelphia Eagles yatsinze Kansas City Chiefs ibitego 40-22 yegukana Super Bowl 2025.

Ni ku nshuro ya kabiri iyegukanye kuko iya mbere yayitwaye mu 2018. Jalen Hurts yabaye umukinnyi mwiza [MVP] wa Super Bowl ku nshuro ya kabiri.

Umuraperi Kendrick Lamar ni we wataramiye abitabiriye uyu mukino, mu gihe nk’ibisanzwe wongeye kwitabirwa n’ibyamamare bikomeye nka Lionel Messi, Jay Z, Taylor Swift n’abandi.

Perezida Trump yitegura gutangiza umukino
Trump yateye isari ubwo haririmbagwa indirimbo yubahiriza igihugu
Donald Trump yabaye Perezida wa mbere wa Amerika witabiriye uyu mukino ari ku butegetsi
Kansas City Chiefs yagize umukino mubi cyane
Wari umukino w'imbaraga
Philadelphia Eagles yegukanye Super Bowl ku nshuro ya kabiri
Jalen Hurts yabaye umukinnyi mwiza w'umukino
Kendrik yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Selena Williams wamamaye muri Tennis yari ahabaye
Kendrik Lamar yafatanyaga na SZA
Ibi birori ni kimwe mu biba bitegerejwe cyane muri uyu mukino
Umuraperi Kendrik Lamar ni we wataramiye abitabiriye uyu mukino
Selena Williams yatunguranye ku rubyiniro
Umukinnyi wa filimi, Samuel L Jackson ni we wayoboye half time show
Ubwo Jay Z yageraga abahereye umukino
Jay Z afata umukobwa we amafoto y'urwibutso
Lionel Messi na bagenzi be bakinana muri Inter Miami bari bitabiriye uyu mukino
Taylor Swift ni umwe mu badasiba uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .