00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FIA yatanze ikaze ku bazitabira Inteko Rusange yayo i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 December 2024 saa 04:25
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yatanze ikaze ku bazitabira Inteko Rusange yayo n’ibirori byo guhemba abakinnyi bizabera i Kigali.

Binyuze mu mashusho ye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mohammed Ben Sulayem, yabanje kugaragaza ko ari amateka agiye kwandikwa.

Ati “Ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi igera ku 120, amateka akomeje kwiyandika aho ku nshuro ya mbere Inteko Rusange Ngarukamwaka yacu izabera muri Afurika, mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda. Igihe muzamara muri iki gihugu cyiza cyo muri Afurika twizeye ko kizabasigira urwibutso rutazibagirana.”

Perezida Mohammed Ben Sulayem yongeyeho ko usibye kwitabira inama, hari byinshi abantu bashobora kuzabona mu Rwanda bigendanye n’ubukerarugendo bwarwo.

Ati “Niba mushaka kuba mwazahamara iminsi irenzeho, turashimira Visit Rwanda kuko hari aho muzabona ibyiza birimo no gusura pariki y’ibirunga ituyemo ingagi zitaboneka hake ku Isi.”

Yongeyeho ko inama iteganyijwe izaba ari umwanya mwiza ku banyamuryango b’iri shyirahamwe, mu kwishimira imyaka 120 rimaze, kurebera hamwe uko umwaka washize wagenze hanategurwa utaha.

Iyi nama ya FIA izaba tariki ya 13 Ukuboza 2024, ijyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.

Mohammed Ben Sulayem yahaye ikaze abazitabira Inteko Rusange ya FIA mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .