00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’Abanya-Kigali muri Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 May 2022 saa 11:47
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter afite umunota umwe, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru muri siporo rusange.

Perezida Kagame yagaragaye asuhuza abaturage atembera mu mihanda ya Biryogo i Nyamirambo, ahaherutse gushyirwa Car Free Zone.

Ku rundi ruhande, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abakobwa barimo ababaye ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n’abakozi ba Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Iyi siporo yabereye mu mihanda ya Remera na Kacyiru, abayitabiriye bahagurukiye imbere ya Stade Amahoro.

Abakobwa bakoze iyi siporo barimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Miss Nishimwe Naomie na Miss Mutesi Jolly n’abandi barimo Uwimana Jeannette, umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga watorewe kuba Nyampinga ufite umushinga udasanzwe [Miss Innovation] mu 2022.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022 yahuriranye n’Umunsi mukuru w’Umurimo, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo guhana intera.

Muri iyi siporo rusange hari abagendaga n’amaguru gake ku giti cyabo, abagenderaga hamwe mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare n’ibindi bitandukanye.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo no kubiborohereza.

Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko ni umuco uri kugenda ukura cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.

Perezida Kagame yagendaga asuhuza abaturage bari ku mihanda y'aho yanyuze, na bo bakamwakirana urugwiro
Byari ibihe by'akanyamuneza kubona Umukuru w'Igihugu hafi yabo
Perezida Kagame ubwo yari ageze mu Biryogo bya Nyamirambo, yanyuze mu mihanda mishya yahubatswe
Perezida Kagame asuhuza umwana waje amusanga
Telefone zagize akazi kenshi zifata amafoto y'urwibutso
Hari abo Perezida Kagame yasanze bafata amafunguro muri Car Free zone mu Biryogo, arabasuhuza
Abaturage Perezida Kagame yanyuragaho bamwerekaga ibyishimo, bamwe mu majwi baririmba ngo 'Muzehe wacu"
Perezida Kagame ubwo yari ageze hafi y'umusigiti uzwi nko kuri Onatracom mu Biryogo
Abaturage basuhuza Perezida Kagame
Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa
Aha Perezida Kagame yari ageze mu mihanda yo mu mujyi rwagati muri Car Free day
Mu nzira Perezida Kagame yahuye n'abaturage bari muri siporo bararamukanya
Abafite telefone bazikuye mu mifuka, bafata amafoto y'urwibutso ya Perezida Kagame
Ku maduka aho Perezida Kagame yanyuraga, bamusuhuzanyaga urugwiro
Abato n'abakuru bishimiye kubona Perezida Kagame muri Car Free Day
Byari ibyishimo ku baturage kubona Perezida mu muhanda agenda n'amaguru
Mu nzira aho Perezida Kagame yanyuraga, yasuhuzaga abaturage

Mu mafoto: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda muri siporo

Madamu Jeannette Kagame n'abo bakoranye siporo bahagukurikiye imbere ya Stade Amahoro
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abarimo Miss Nshuti Muheto Divine (hagati), Miss Nishimwe Naomie na Miss Mutesi Jolly (inyuma) muri siporo rusange
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange yabereye mu mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali
Bakoze siporo bagenda n'amaguru
Madamu Jeannette Kagame yanyuzagamo akagenda aganira n'abitabiriye iyi siporo
N'abakozi ba Imbuto Foundation na bo bitabiriye iyi siporo
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Car Free Day
Abayitabiriye bagize n'akanya ko kunanira imitsi
Muri siporo bamwe bakoresha amagare
Abana bato na bo bitabiriye siporo rusange
Abiganjemo abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bari bafite akanyamuneza

Amafoto: Village Urugwiro na Madamu Jeannette Kagame


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .