Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ukinirwa kuri stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n’abayobozi batandukanye barimo abanyapolitiki n’abanyamupira.
Muri bo harimo Perezida Paul Kagame wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Hari kandi Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin n’abandi.
Perezida Kagame yari i Paris, aho yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Ikipe Paris Saint-Germain itike yo kuzakina uyu mukino, nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 2-1, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Aya makipe ni amwe mu afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!