00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakurikiye isiganwa rya Formula 1 muri Singapore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 September 2024 saa 11:38
Yasuwe :

Mu ruzinduko arimo muri Singapore, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, ndetse bombi bakurikirana isiganwa rya Formula 1 ryabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri.

Umuhanda Marina Bay Street Circuit ni wo wari utahiwe kwakira isiganwa rya Formula 1 nk’uko biri ku ngengabihe y’amarushanwa aba buri mwaka muri uyu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto.

Byahuriranye n’uko Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu rugamije ubutwererane mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no gushimangira imikoranire iri hagati y’abikorera mu bihugu byombi.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisitiri Lawrence, yashimiye abakinnyi bitwaye neza neza, agaragaza ko wari umwanya wo guhura n’abandi bashoramari ndetse no gutsura umubano n’abandi bafatanyabikorwa.

Si ubwa mbere Perezida Kagame akurikiye isiganwa nk’iri kuko ubwo yari muri iki gihugu mu 2022, yarikurikiye akanagirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.

Domenicali kandi aherutse kuvuga ko u Rwanda rufite umushinga mwiza wo kuba rwagarura Formula 1 muri Afurika nyuma y’imyaka 30, ubwo ryakinirwaga muri Afurika y’Epfo.

Isiganwa ryo muri izi mpera z’icyumweru ryegukanywe na Lando Norris ukinira McLaren yongera amanota amufasha guhangana na Max Verstappen wa Red Bull uyoboye urutonde rusange kugeza ubu.

Abakinnyi bazitwara neza muri iri siganwa ndetse n’andi yose agenzurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bazahemberwa i Kigali mu Nteko Rusange yayo iteganyijwe mu Ukuboza 2024.

Minisitiri Lawrence Wong yahuye na Perezida Kagame barebana isiganwa rya Formula 1
Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, yagaragaje ko yungutse abashoramari
Wari umugoroba udasanzwe muri Singapore ubwo hakinwaga Formula 1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .