00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Qatar

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 December 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu agize umwaka wa Formula 1.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Qatar avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad International Airport’ kiri i Doha, yakiriwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Qatar Grand Prix ni isiganwa rya 23 muri 24 agize umwaka muri Formula 1. Rigiye gukinwa mu gihe Max Verstappen yamaze kuryegukana kuko arusha abandi amanota menshi.

Iri siganwa kandi si irya mbere Perezida Kagame agiye kwitabira kuko hari n’andi masiganwa yakurikiye arimo Singapore Grand Prix riheruka kuba muri Nzeri 2024.

Muri Singapore kandi yahakurikiye irindi siganwa nk’iri ryabaye mu 2022, anagirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group itegura iri siganwa, Stefano Domenicali.

Muri Qatar yaherukagayo muri Gashyantare 2024, mu rugendo rw’akazi rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ari muri Qatar mu gihe u Rwanda rwahawe amahirwe yo kwerekanirayo umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’aho rugeze imyiteguro y’Inama ya FIA.

Abakinnyi bazitwara neza muri iri siganwa ndetse n’andi yose agenzurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bazahemberwa i Kigali mu Nteko Rusange yayo iteganyijwe mu Ukuboza 2024.

Perezida Kagame yageze muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .