00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje umuti ku kibazo cy’impano zidindira

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 January 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yaragaje ko impamvu impano zo muri siporo zidindira ntizigere aho zitanga umusaruro, biterwa n’abashinzwe kuzireberera batuzuza inshingano uko bikwiye.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye harimo n’iza siporo.

Abajijwe icyazahura impano muri siporo zigatera imbere nk’uko bigaragara mu iterambere ry’ibikorwaremezo, yabisubije ahereye ku mitegurire yazo.

Ati “Ibyinshi bitanga uburyo, bitanga icyerekezo birahari. Icya kabiri ni ababishyira mu bikorwa bafitemo imbaraga nke cyangwa se izindi mpamvu zibabuza kuzuza inshingano uko bikwiye. Aho ni ho abantu bakwibanda bagakosora.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo kigomba gukemuka, habayeho gusuzuma uko ingamba zo kubikemura zishyirwa mu bikorwa.

Ati “Ubwo bishobora kuzagira ingaruka kuri abo badakora ibikwiye bijyanye n’igihe bitewe n’impamvu zose zibitera. Hakabaho kubisuzuma, noneho hakabaho gushakisha ubundi buryo bwatanga amikoro. Ni ubwo buryo bukenewe. Iyo ikibazo cyamenyekanye ikiba gisigaye ni ugushyira imbaraga mu kugira ngo gikemuke hakoreshejwe uburyo bwose ni cyo kizakurikira.”

U Rwanda rumaze kugera kure mu kuzamura urwego rwa siporo mu cyerekezo rwihaye cyo kurugira igicumbi cya siporo muri Afurika, aho rwubatse ibikorwaremezo biri ku rwego mpuzamahanga nka Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi.

Perezida Kagame yagaragaje ko kuzamura impano bikwiye gukemukira mu bazikurikirana
Perezida Kagame yaganiriye n'itangazamakuru ku ngingo zirimo iza siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .