Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza, ni bwo mu mujyi wa Doha muri Qatar hakiniwe isiganwa rya Formula 1.
Umuhanda Lusail International Circuit ni wo wari utahiwe kwakira isiganwa rya Formula 1 rya 23 muri 24 akinwa mu mwaka nk’uko biri ku ngengabihe y’uyu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto.
Abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi berekeje muri iki gihugu gukurikirana iri rushanwa riyoboye ayandi mu yo gusiganwa mu modoka.
Perezida Kagame ari mu bitabiriye iri siganwa mu gihe u Rwanda rwahawe amahirwe yo kwerekanirayo umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’aho rugeze imyiteguro y’Inama ya FIA, binyuze muri gahunda ya ’Visit Rwanda’.
Iri siganwa si irya mbere Perezida Kagame yitabiriye kuko hari n’andi yakurikiye arimo Singapore Grand Prix riheruka kuba muri Nzeri 2024. Aha kandi yahakurikiye irindi nk’iri ryabaye mu 2022, anagirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group itegura iri siganwa, Stefano Domenicali.
Perezida Kagame yaherukaga guhura na Emir wa Qatar muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo bagiranaga ibiganiro byagarukaga ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Isiganwa ryegukanwe na Max Verstappen. Usibye kuba ari inshuro ya kabiri yegukanye Qatar Grand Prix yikurikiranya, uyu mugabo yanamaze kwegukana igikombe kuko arusha amanota bagenzi be mu gihe habura isiganwa rimwe.
We na bagenzi be bitwaye neza mu marushanwa yose agenzurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bazahemberwa i Kigali mu Nteko Rusange yayo iteganyijwe mu Ukuboza 2024.
U Rwanda kandi ruza imbere mu bihugu biri kugaragaza ko bifite umushinga mwiza wo kuba rwagarura Formula 1 muri Afurika nyuma y’imyaka 30 ribereye muri Afurika y’Epfo.
😍H.H. the Amir spotted at the Qatar Grand Prix 2024!#Qatar #Doha #ILoveQatar #QatarNews #ILQ #ILQLive #F1Qatar #GrandPrix #ILQLCADD24 @lusailcircuit @F1 @QMMF_official pic.twitter.com/uAo8kUlZc6
— ILoveQatar - Live (@ILQLive) December 1, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!