00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pelé yitabye Imana

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 Ukuboza 2022 saa 09:13
Yasuwe :

Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago, yitabye Imana ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.

Amakuru y’urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

Al Jazeera yanditse ko amakuru y’itabaruka rye yemejwe n’Uhagararariye Inyungu ze, Joe Fraga.

Pelé yari amaze iminsi arwariye mu bitaro kuva mu Ugushyingo k’uyu mwaka, aho yitabwagaho n’abaganga.

Uyu musaza w’imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.

Kuva icyo gihe hatangiye gutangazwa amakuru y’uruhererekane ko arembye ariko yaba we n’umuryango we wa bugufi bagakomeza kuvuga ko ari kwitabwaho.

Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.

Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14. Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.

Pelé yitabye Imana
Pelé yagiye ajya akanava mu bitaro inshuro zitandukanye kuva muri Nzeri 2021
Ubwo Kely yari kumwe na Pelé muri Nzeri umwaka ushize
Pelé afite agahigo kemejwe na Guinness World Records ko yatsinze ibitego 1.281 mu mikino 1.363 yemewe yakinnye
Pelé wanyuze mu makipe abiri gusa arimo Santos na New York Cosmos yihariye agahigo ko kuba ari we wegukanye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu
Pelé yari amaze iminsi yifurizwa gukira ndetse no mu mikino y'Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar abafana bagiye batanga ubutumwa butandukanye
Mu 2000, FIFA yatangaje Pelé nk’umukinnyi w’ikinyejana, igihembo yasangiye na nyakwigendera, Umunya-Argentine, Diego Maradona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .