Pelé wanditse amateka mu mupira w’amaguru yashimiye Messi wageze ikirenge mu cye

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento [Pelé] wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru yashimiye Messi waciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe, agera ku gahigo ke.

Ibi Messi yabigezeho ubwo yatsindiraga ikipe ya FC Barcelona igitego cya 643 mu mukino banganyije n’Ikipe ya Valencia ibitego 2-2 ku mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2020.

Messi w’imyaka 33 yatsinze iki gitego nyuma y’akanya gato amaze guhusha penaliti yafashwe n’umuzamu wa Valencia, Jaume Domenech.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pelé wagize uruhare mu kwegukana ibikombe bitatu by’Isi ari kumwe na Brésil yagize ati “Nkwifurije amahirwe ku gikorwa cy’amateka wandikishije, Lionel (Messi). Gusa hejuru ya byose nkwifurije amahirwe mu bihe byiza ukomeje kugirira mu ikipe ya Barcelona."

Uyu musaza w’imyaka 80 washimishijwe n’ibyakozwe na Messi, yunzemo ko bombi bihariye amateka bombi yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire, bigaragaza ubudasa mu ruhando rw’umupira w’amaguru.

Pelé ari mu bakinnyi b’umupira w’amaguru banditse amateka ahambaye ku Isi; yinjiye mu Ikipe ya Santos FC afite myaka 15 y’amavuko mu 1956 asezera muri iyo kipe mu 1974, nyuma yo gutsindira ibikombe bitandatu by’amarushanwa atandukanye muri Brésil hakiyongeraho ibindi bibiri, icya Copa Libertadores n’icy’amarushanwa yo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.

Pelé yashimiye Messi, avuga ko bombi bahuje urukundo rw'umupira w'amaguru no gukinira ikipe imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .